Kenya: Hari ubwoba ko imyigaragambyo igiye kuba ivamo urugomo n’ubusahuzi

Kuri uyu wa mbere henshi muri Kenya hitezwe imyigaragambyo ikomeye yateguwe na Raila Odinga urwanya ubutegetsi urimo kwamagana leta ya Perezida William Ruto.

Odinga avuga ko iyi ari imyigaragambyo yo kwamagana igiciro gihenze cy’imibereho, n’icyo yita perezida utemewe.

Mu gihe hari ubwoba bwinshi ko iyi myigaragambyo ishobora kuvamo urugomo n’ubusahuzi, polisi yaburiye ko yafashe ingamba ku bashaka guhungabanya ituze.

Mu gace ka Kibera, mu murwa mukuru, mu gitondo abapolisi bagerageje gutatanya abigaragambya bakoresheje ibyuka biryana mu maso, nk’uko ikinyamakuru Daily Nation kibivuga.

Amashuri amwe yatangaje ko uyu munsi atigisha, umwuka w’ubwoba ni wose mu bice bimwe by’igihugu cyane cyane mu bice bimwe bimwe by’umurwa mukuru Nairobi.

Odinga yavuze ko uyu munsi wa 20 Werurwe (3) ari itariki ifite igisobanuro. Amaze iminsi asaba abamushyigikiye kuzitabira iyi myigaragambyo ari benshi ngo bamagane ibyo batishimiye mu gihugu.

I Nairobi, abigaragambya barahurira kuri Kenyatta International Convention Centre rwagati mu murwa mukuru, aho Odinga avuga ko ari bugaragaze ubusabe bwe busaba ko perezida uriho ‘agenda kuko yibye amatora’, nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko William Ruto ari we wayatsinze.

Ruto yavuze ko abona nta mpamvu y’iyi myigaragambyo kandi yashinje Odinga gushaka kwibasira igihugu akoresheje urugomo n’akajagari.

Odinga avuga ko iyi myigaragambyo iba mu ituze, nubwo mu mateka bizwi ko bikunze kuba ikinyuranyo cy’ibi.

Minisitiri w’ubutegetsi yaburiye ko igipolisi kiri bukore ibishoboka mu kurengera abantu n’ibyabo. Abapolisi benshi n’ibimodoka byabo birwanya imyigaragambyo byoherejwe aho bikekwa ko hari buhurire abigaragambya benshi.

Ibiciro by’ibiribwa, gaze, n’ibitoro byarazamutse muri Kenya kuva leta nshya ya Ruto yakuraho inyunganizi yatangwaga na leta muri Nzeri (9) ishize.

Ishilingi rya Kenya naryo ryaguye ku gipimo cyo hasi cyane mu mateka imbere y’idorari rya Amerika.

Hejuru ya byose ariko Odinga akomeza gushimangira ko Ruto atatsinze amatora ndetse agashaka ko yegura, ibisa n’ibidashoboka mu buryo bw’amategeko kuko intsinzi ye yo muri Kanama(8) ishize yemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ikirego cya Raila Odinga nta shingiro gifite.

Leta ivuga ko Odinga arimo gushaka guteza akajagari ku bw’inyungu bwite, ariko Odinga ashimangira ko arimo gukorera inyungu rusange.

Ivomo:BBC