Twararangaye abana bariho barashira uru Rwanda tuzaruraga nde?-Rucyahana

Musenyeri Rucyahana John arasaba Abanyarwanda guhagurukira ikibazo cy’abangavu bakomeje kwangizwa n’abakobwa bakuze bakomeje gushorwa mu busambanyi n’abagabo bubatse.

I Musanze aho Rucyahana atuye yabwiwe inkuru y’inzu zihari ‘abakobwa bo mu Mutara’ biga muri kaminuza zihari birirwa bagurirwamo inzoga n’abagabo barangiza bakabasambanya. Uwamubwiraga aya makuru Rucyahana yamubajije aho abana be biga amubwira ko ubwo n’aho ari uko abana be birirwa babasambanya gutyo kandi ngo bigakorwa b’abagabo bakuze.

Ati ” Ni ko bimeza, niko barara bamuharatura…..”

Asanga ari ikibazo gikomeye gikwiye guhagurukirwa n’inzego zose cyane abanyamadini n’amatorero bafitiwe icyizere n’abantu benshi ku bufatanye na leta.

Ati “Igihugu kirababaye….twarasinze twararangaye abana bariho barapfa barashira. Uru Rwanda tuzaruraga nde?”

Agaragaza ko abagabo bakamejeje mu kwangiza abana bacaracara nu Rwanda hose.

Ati “Usanga umwana wiga i Musanze yangizwa n’abagabo b’i Musanze, umugabo waho na we abana be bari i Kigali, na bo bakononwa n’abagabo bari i Kigali. Ufite umwana uri i Cyangugu, na bo bakononwa n’abagabo baho. Uru ruhererekane rwo kumara urubyaro twari dukwiye kuruhagarika rugacika mu izina ry’u Rwanda n’iry’Imana y’i Rwanda.”

Ati “Urubyiruko twarugira inama yo kwirinda gushorwa mu rupfu, kwitesha agaciro no kwandagazwa no kubuzwa ejo harwo hazaza heza kuko babaraza mu nzoga, abo babaha za fenerega; bagasinda bakabura ubwenge, abo bose bari bakwiye kumenya ko ibyo babashukisha ari iby’igihe gito nyamara ubuzima bwabo ari ubw’igihe kirekire.”

Rucyahana kandi agaya amadini uburyo nayo usanga atenga (yirukana cyangwa ahagaruka) umwangavu wagaragaye ko yasamye, kandi bataba banorohewe n’imiryango yabo nayo usanga ibatoteza ikabaha akato. Ubwo muri Musanze hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafurika yayasabye kwisubiraho.

Asoza avuga ko igihe bazaza bangiritse mu bwonko ntacyo bazimarira ngo banakimarire u Rwanda. Ikibabaje cyane ariko ngo ni uko bafata ibyo bashukishwa nk’umugisha, nyamara ari ukubagusha mu mutego, bateshwa agaciro n’abagabo bafite abana bangana na bo.

Umuyobozi Wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwamariya Marie Claire avuga ko muri aka karere hari abangavu 724 batewe inda zitifujwe. Ikibazo gikomeye ngo bazitewe n’abagabo bubatse usanga bihishahisha ngo badahanwa, bamwe bagakoresha imbaraga z’amafaranga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul yemeza ko bamaze igihe barahagurukiye iki kibazo bafunga inzu zirarwamo(lodges) zitujuje ibyangombwa.

Ati “Inzu zicumbikira abantu zifite amategeko n’amabwiriza azigenga, icyo tuzi ko niko hamaze igihe hariho igenzura ry’abujuje ibisabwa. Abaje ari abagenzi bariyandikisha hifashishijwe ibyangombwa.”

Hirya no hino mu tubari two mu karere ka Musanze cyane aho barara babyiba ukunze kuhasanga abangavu akenshi usanga bavuga ko bakomoka mu Mutara.

Ntakirutimana Deus