Kurwanya imirire mibi birasaba umuvuno mushya

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney asanga umuturage akwiye kwegerwa kugeza mu rugo rwe yigishwa ibyo kurwanya imirire mibi, asanga bizatanga umusaruro agereanyije n’ibyakorwaga mbere.

Abana 38% bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cyo kugwingira giterwa n’imirire mibi. Abagera kuri 16% bavuka bafite ikibazo cyo kugwingira. Iki ni kimwe mu bibazo bikomereye u Rwanda kuko uwagwingiye atakaza ubushobozi bwo kumenya ubwenge, bikagorana ko yakwiteza imbere ngo anahateze igihugu cye.

Guhangana n’iki kibazo ngo si urugamba rureba urwego rumwe rushinzwe ubuzima mu gihugu. Niyo mpamvu abayobozi batandukanye bo mu Mujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyaruguru bahuriye i Musanze mu gihe cy’iminsi itatu bahereye ku wa Kane tariki ya 19 Nyakanga 2018 bareba uko bahuza imbaraga bagafatira hamwe ingamba nshya zo guhangana n’iki kibazo.

Umuyobozi wa Gahunda y’imbonezamikurire y’abana bato mu Rwanda, Dr Anita Asiimwe avuga ko leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya iki kibazo ariko ko ikeneye n’umusanzu w’abaturage mu guhangana nacyo. Ndetse aba asanga bagira uruhare runini mu kurwanya iki kibazo. Asaba abahuriye muri ibi biganiro kuganiriza abaturage bagatanga ibisubizo byabo mu guhangana n’iki kibazo.

Ati ” Ntawabishobora wenyine kuko bisaba ubufatanye. Ababyeyi bafite ibisubizo nitubegere tuzabigeraho. Uwa Gakenke, uwa Burera atekereze igisubizo cyo guhangana n’iki kibazo kandi giherweho.

Avuga kandi ko kurwanya iki kibazo bisaba no kwigisha abaturage ibitabasaba ubundi bushobozi. Atanga urugero ko gukangura ubwonko bw’umwana bitagoye kuko ngo ari ukumushyira ku ibere hatarashira iminota 30 avutse, umubyeyi akamwonsa amureba mu maso.

Guverineri Gatabazi yerekana ko kuba umwana w’Umunyarwanda yagwingira atari ibyo kwihanganira. Ni muri urwo rwego yasabye ko abayobozi bahaguruka bakava mu magambo ahubwo bagashyira mu bikorwa ingamba zo guhangana n’iki kibazo. Ibyo byakorwa hifashishijwe uburyo yise ‘agressive mobilization in fighting malnutritiom in Rwanda( ugenekereje ni Ubukangurambaga butajenjetse mu kurwanya imirire mibi.

Ati “Icyo mvuga ni uko tugomba kuva mu bintu by’amagambo na speech(imbwirwaruhame), Ubwo bukangurambaga ni ubugeze ku muturage nyir’ubwite ukeneye kumenya ubwo bumenyi, ntabwo ari iyo kuza mu nama ngo uhamagare abantu ngo bahurire ku murenge ari nk’abantu ibihumbi 5 ngo bamwe ubabwire bifitiye ibibazo byabo. mobilisation (ubukangurambaga)nyayo ni igiye mu rugo rw’umuturage, ukicara mu rugo rw’umuturage umwereka ko inka ye itagaburirwa neza, umwereka ko inka ye itanga litiro 5 ayigaburiye neza ishobora gutanga 20 cyangwa 30.”

Akomeza agira ati ” Ukicara kuri uwo muturage n’abana bahari ubereka ko amata aribo bagomba kubanza kuyanywaho asigaye bakaba ariyo bajyana ku isoko, kurusha uko amata abanza kujya ku isoko, amafaranga akaza ajya mu mufuka w’umugabo aho kuyifashisha mu guhahira urugo, akayijyanira mu rwagwa, mu kigage cyangwa mu bindi biyobyabwenge, ibyo ni ibintu bisaba ko umwegera.”

Abayobozi ngo bagomba kugabana izo nshingano.

Ati “Birasaba ko abayobozi bagera muri izo ngo. Niba njye namanutse nkagera ku murenge cyangwa akagari, meya akagera ku kagari, (Executif) Gitifu akagera mu rugo rw’umuturage noneho umuturage akamenya bwa bumenyi bumusanze ha handi.”

Asanga kandi itangazamakuru ari ubundi buryo bwakwifashishwa mu kugeza ubumenyi kuri abo baturage kuko ngo rigera kure kandi kuri benshi.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu birebana no kurwanya imirire mibi, Sun Alliance Rwanda, Muhamyankaka Venuste asanga iri huriro rigizwe n’abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’akarere rizafasha mu guhangana n’iki kibazo.

Ati “Niba icyo kibazo kizamo agoronome, kikazamo ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye, ushinzwe imirire mu bitaro, ushinzwe ubuzima ku karere… birumvikana ko kubahuriza hamwe ari ifatanyabikorwa dukwiye guhurizaho, bicaye hamwe bagena umuhuzabikorwa w’iyo gahunda ku rwego rw’akarere, ari nako biyemeza uko bazajya batanga amakuru bitakundaga kubaho. Intara yabishyizemo imbaraga uko bazajya batanga raporo kandi bakabikurikirana buri gihembwe.”

Iki gikorwa cyo guhuza inzego za leta na sosiyete sivile mu kurwanya imirire mibi n’ingaruka zayo giherutse kubera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye bwa Leta, Sun Alliance Rwanda n’umuryango w’Abaholandi ugamije iterambere SNV.

Ntakirutimana Deus