Trump yemera ko u Burusiya bwivanze mu matora ya Amerika

Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yivuguruje kuri uyu wa kabiri, avuga ko yemeye ibyatangajwe n’ibigo bishinzwe iperereza by’iki gihugu, ko u Burusiya bwahungabanije amatora y’umukuru w’igihugu yo muri 2016 yaje gutsinda.

Ibyo bibaye nyuma y’umusi umwe Perezida Trump avuze ko ashyigikiye Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin mu kwemeza ko u Burusiya ntacyo bushinzwa , kandi ni inyuma y’aho abanyepolitike ba Amerika ku mpande zose bagaye imyitwarire ya Trump mu gusuzugura ibyemejwe n’iperereza ry’igihugu cy.

Abadepite bavuze ko ibyo yavuze biteye isoni kandi bitesha agaciro umwanya wa perezida wa Amerika nk’uko bigaragazwa na BBC.

Trump yavuze kandi ko leta ye igiye gukora ibishoboka kugira iburizemo ibyakorwa byose n’u Burusiya mu kugeragezakwivanga mu matora y’abadepite ateganyijwe muri icyo gihugu mu Gushyingo 2018.

Abademokrate(ishyaka ritavuga rumwe n’irya Trump ry’abarepubulika) basaba ko hafatwa ingingo zo kuburizamo Trump n’u Burusiya, no kurinda iperereza riru gukorwa n’itsinda riyobowe n’umushinjacyaha mukuru Robert Mueller ku ruhare rw’u Buruusiya mu kwivanga mu matora yo muri Amerika.

Kwivanga muri aya matora k’u Burusiya bivugwa ko byatumye Trump atsinda Hillary Clinton, umugore wari ufite icyizere cyo gukora amateka yo kuba umugore wa mbere uyoboye Amerika kuba yabaho. Kwivanga muri ayo matora no kugenzura amabanga y’abademokarate bishyirwa ku isonga mu kumubuza ayo mahirwe.

Ntakirutimana Deus