Ni inshingano z’igihugu cyose Sankara abarizwamo kwitandukanya nawe kikazamushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha-Badege

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko izina Callixte Sankara rimaze kuza kenshi mu madosiye y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, ikavuga ko ari inshingano z’igihugu cyose abarizwamo kwitandukanya na we kikazamushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha.

Ibi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 17 Nyakanga 2018, ubwo inzego zitandukanye zirimo Polisi, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu zasuraga abatuye imirenge ya Kivu na Kitabi mu karere ka Nyaruguru.

Muri aka karere haherutse kubera ibikorwa byo guhungabanya umutekano birimo kwica abaturage, kwangiza imidoka ya gitifu no gusahura imitungo y’abaturage.

Uwitwa Major Callixte Sankara yumvikanye kuri radiyo BBC avuga ko ibyo bikorwa biri mu byakozwe n’umutwe bashinze.

Sankara agarukwaho nk’umwe mu bashutse Kizito Mihigo gukora ibyaha yiyemerera byo kugambanira igihugu no gushaka kwica abayobozi b’u Rwanda.

Kuba iri zina rikomeje kugaruka kenshi mu rivugwaho mu bikorwa bitandukanye ngo hari icyo bivuze ku gihugu aherereyemo nk’uko byagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Theos Badege.

Agira ati “Iryo zina Sankara Callixte, rimaze kuza kenshi mu madosiye y’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kuko asanzwe anashakishwa, kuba rero yiyemerera ibindi byaha birafasha ubutabera. Bizanorohereza kandi igikorwa cy’ubufatanye mpuzamahanga cyo guhererekanya abanyabyaha. Ni inshingano z’igihugu cyose abarizwamo kwitangukanya nawe kikazamushyikiriza ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha.”

Akomeza avuga ko ibikomeje gutangazwa na Sankara ari impuha, ariko ngo amakuru nk’ayo akaba abafasha kumenya ukuri bakeneye mu gushakisha abagizi ba nabi.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Gasana Emmanuel, yabwiye abaturage ko ibyabaye muri aka gace bitazongera.

Ati“Ibyabaye ejo bundi ntabwo twabyihanganira. Tubijeje ko bitazongera ariko namwe mukomeze ubufatanye n’ababunganira mu mutekano, muba inyangamugayo, mutanga amakuru yo gukumira ibyaha ku gihe.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yashimiye uruhare n’ubufatanye abaturage bafitanye n’izindi nzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano, asaba abayobozi kubikomeza no kubishimangira kuko ari byo igihugu gikesha iterambere kigezeho.

Inzego zitandukanye zaba iza leta n’iz’umutekano ziratangaza ko mu Rwanda ari amahoro, nta kibazo cy’umutekano gihari,bagasaba abaturage gukomeza gukorana n’inzego zitandukanye mu gucunga umutekano.

N D