Muhanga: Ababyeyi baratungwa agatoki ko kuba nyirabayazana w’ubuzererezi bw’abana babo

Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, birengagiza inshingano zabo, bavuga ko umwana ari uwa leta bigatuma abana bigira mu mihanda.

Ababyeyi bo mu Karere ka muhanga batererana abana babo mu buryo bwo kubitaho mu buzima bwa buri munsi, ibi bigatuma abana bamwe bahitamo kwibera inzererezi.

Ubuyobozi bw’akarere ka muhanga busaba ababyeyi kwita ku bana babo cyane ko abenshi bafatirwa mu buzererezi biba bitagaragara ko aribo bakennye cyane.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungiririje ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukagatana Fortunee, avuga ko bamwe mu bana b’inzererezi mu karere ka Muhanga ari abatitabwaho n’ababyeyi kuko bamwe boherezwa iwabo bakagaruka mu muhanda, mu gihe ababyeyi babo basinye ko bagiye kubitaho ntibazawugarukemo.

Ati “Dutegura gahunda yo gukurikirana abana bo mu mihanda dufatanyije na polisi, ariko iyo tubafashe tukabohereza iwabo nyuma dusubirayo tugasanga hari abana bamaze kugaruka incuro zirenga eshatu, kandi mbere y’uko tubaha ababyeyi babo barabanza bakadusinyira ko batazagaruka mu buzererezi, hari abo tubona bagaruka incuro nyinshi, bivuga ko ababyeyi batubahiriza inshingano zabo, gusa dukomeza ubuvugizi kugirango abana bave mu mihanda basubire mu mashuri.”

Mukagatana agaragaza ko ababyeyi badashyira imbaraga mu gukurikirana abana babo aho bavuga ko abana ari aba Leta kandi ariyo igomba kubarera.

Ati” Mu bana dukura mumihanda usanga ababyeyi babo badaha agaciro kwita ku bana babo, niyo tuganiriza ababyeyi bamwe ubona bakubwira ko umwana ari uwa leta kandi igomba kumurera”.

Ubuyobozi bw’akarere ka muhanga buvuga ko muri kwezi kwa gatandatu uyu mwaka bafashe abana barenga 15 b’inzererezi basubizwa mu miryango yabo abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco bifasha abana nka Gitagata, no mu kigo cya Nyampinga kiri mu karere ka Huye.

Ababyeyi bo muri aka karere ka Muhanga bavuga ko abana bajya mu mihanda kubera kunanira ababyeyi babo nyamara ntacyo babuze mu rugo.

Nyirahabimana Verena utuye Mu kagari ka Remera Umurenge wa Nyamabuye muri aka karere ka Muhanga ni umwe mu bemeza ko hari abana bananira ababyeyi.

Ati “Hari igihe umwana ajya mu muhanda kandi nta kintu yabuze ,ugasanga yanze kwiga kandi umubyeyi ntako atagize ngo amwiteho, bamwe banze kwiga wabashyiraho igitsure ejo umwana ntazasubireyo agahitamo kwirirwa azerera, gusa ababyeyi bagomba gukora uko bashoboye bagakurikirana imibereho y’abana, ntibumve ko leta ariyo ifite inshingano zo kubarerera abana babyaye”.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanaga Uwamariya Beatrice, avuga ko batazihanganira ababyeyi batererana abana aho usanga umubyeyi yohereza umwana ku ishuri ariko ntiyongere kumukurikirana ngo amenye inzira acamo akongera guhura nawe bugorobye.

Ati” Hari igihe usanga abana bagenda mu muhanda bakakubwira ko bavuye kwiga bagasanga ababyeyi badahari, bagahitamo kuzerera mu muhanda bashakisha aho bari, icyo hihe umwana niyumva bimugoye ntabwo azasubira mu ishuri azakurikira abandi bahuriye mu mihanda, ntabwo tuzihanganira ababyeyi nkabo badaha abana uburere bakwiriye kandi batabuze ubushobozi”.

Umujyi wa Muhanga wo muri aka karere, ni umwe mu mu mijyi yatoranyijwe kunganira umujyi wa Kigali, iyi nayo ikaba ishobora kuba ntandaro yo kuba wagaragara mo umubare munini w’abana bo mumihanda haba muri uyu mujyi cyangwa hirya no hino muri aka karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, nka kimwe mu nibazo biraje ishinga ubuyobozi bw’aka Karere.

IZABAYO Jean Aime Desire