Muhanga: Abakobwa beretswe ibishobora kuburizamo inzozi zabo zo kuba abayobozi

Urubyiruko rw’abakobwa ruributswa ko rugomba kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye bagakora ibishoboka byose ngo bategure ejo habo heza bitoza kuba abayobozi beza b’ejo hazaza banaharanira iterambere ry’igihugu, birinda ibishobora kuburizamo ayo mahirwe.

Abayobozi batandukanye bagiye baba ibihangange kuri iyi Si babanje kubitegura bakiri bato babishyira mu ndoto zabo biza kuba impamo. Ibi bigomba kubera urugero urubyiruko rugize ihuriro ry’abakobwa ry’abayobozi b’abakobwa mu mashuri makuru na za kaminuza (Girls Leaders Forum).

Uru rubyiruko rurabisabwa n’umuyobozi w’iri huriro ku rwego rw’igihugu Nkundimfura Rosette, mu mpera z’icyumweru gishize ubwo abagize iri huriro mu ishuri rya ACEJ/KARAMA riherereye mu Karere ka Muhanga bizihizaga imyaka 2 ishize bashinze iri huriro mu kigo ririmo kugenda rigaba amashami mu bindi bigo.

Abagize iri huriro n’abakobwa muri rusange ngo hari ibyo bagomba kwirinda byaburizamo inzozi zo kuba abo bifuza kuba bo.

Nkundimfura ati “Urubuga dufite nk’abari n’abategarugori tugomba kurukoresha mu gutegura ejo hacu heza hazaza, gusa tugomba kubigisha kugira intego bakamenya ko batagomba kwiringira abahungu bakundana na bo ahubwo bagomba kumva ko abo bose baza ari inyongera bitewe n’ibyo ukora gusa bagomba gukoresha indangagaciro za Kinyarwanda zikabayobora”.

Ibindi byaburizamo izi nzozi birimo icuruzwa ry’abantu ritarebera izuba uru rubyiruko, kwirinda abakomeje gutera abangavu inda zitateguwe n’ibindi.

Yongeraho ati “Iyo barangije amasomo batarigeze batekereza ku cyo bashaka kugeraho bityo bakabasha gushukwa bakajyanwa iyo hanze baba batazi abo basanzeyo bagakoreshwa imirimo mibi ndetse bagacuruzwa nk’ibindi bicuruzwa ariko iyo ufite intego ntago bagushuka byoroshye kuko uba ufite ubwirinzi buhamye”.

Nyampinga (Miss)Anastasie Umutoniwase watowe nk’uwakunzwe n’abafana mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga (Miss Rwanda 2018) asaba aba bakobwa ko mbere yo kuva ku ntebe y’ishuri bajya babanza kumenya ko igihugu kibatezeho amaboko kandi kibitezeho byinshi bagomba kugifasha.

UWASE HIRWA Honorine(Gisabo) Miss populaire(wakunzwe) 2017.

Ati”Iyo umunyeshuri arangije ishuri aba yitezweho byinshi gusa biragorana kuko akenshi twebwe twumva ko amasomo yacu arangirira mu ishuri ariko burya igihugu kiba kitwitezeho byinshi niyo mpamvu natwe tugomba gukora uko dushoboye tukabibereka dukoresheje intego zacu tuba twaratangiraye amasomo yacu,tugafasha igihugu mu gutera imbere tubigizemo uruhare”.

Umuyobozi wa GLF muri ACEJ Karama, Kabanda Linda avugako uyu muryango ubafasha kwitoza no gukoresha indangagaciro za kiyobozi kugirango bitoze kuba abayobozi beza b’ejo hazaza mu rwego rwo gushakira ibyiza abo bazaba bayoboye mu gihe kizaza no kumva ko bazaba batezweho umusaruro mu kazi kabo.

Umuyobozi w’iri shuri Bisangabagabo Yusuf avugako iri huriro ritanga umusanzu ukomeye mu burezi bw’u Rwanda.


Ba Miss hamwe n’umuyobozi wa GLF ku rwego rw’igihugu bitabiriye iyizihizwa ry’imyaka 2 ishinzwe muri iki kigo.

Avuga ko ryigisha abakobwa kumva ko ubuzima bwabo bagomba kubuha intego bukaba bwiza mu gihe barimo ndetse n’ikizaza birinda ibishuko kandi babigezeho. Ikindi ni uko iri huriro ryabo rinafasha mu bikorwa bitandukanye by’ubuzima bwa buri munsi, aho usanga ibyo batozwa babishyira mu bikorwa bagafasha abaturiye iki kigo mu kubabonera iby’ibanze bakeneye.

Iri huriro rikomeje kugaba amashami hirya no hino mu gihugu, mu mashuri yisumbuye ryahereye muri iri shuri rya ACEJ Karama. Kugeza ubu ryamaze kugezwa muri kaminuza 27 n’amashuri yisumbuye 5.

Muri aka karere ka Muhanga iri huriro ryatangiye kugaba amashami mu bigo by’amashuri bigera kuri 4 harimo Ishuri ryisumbuye rya Buringa (ESB), Urwunge rw’amashuri yisumbuye rwitiriwe Yozefu rwa Kabgayi (GS St Joseph Kabgayi) GS Mata n’iri rya ACEJ KARAMA, rikaba kandi ryiteze gukomeza kugaba amashami hirya no hino mu Rwanda.

Hejuru ku ifoto : Umuyobozi mukuru wa GLF.

ND

2 thoughts on “Muhanga: Abakobwa beretswe ibishobora kuburizamo inzozi zabo zo kuba abayobozi

  1. Ni ishema kugihugu cyacu kugira urubyiruko rubona Ko kugira intego ukiri muto ari ngombwa nyuma bakanafata iyambere mukubisangiza nabi nyuma yabo bazakurane ubutwari .
    Imana ikomeze Aba bakobwa beza rwose ntakure heza habaho tutagera ntaho pe
    Umugisha mwinshi kubuyobozi bw’iri shuri kubwo gutanga Uyu mwanya ukwiye

    Ibi bizagere mugihugu hose turinde abana bacu gupfa mu iterura Kdi tubibutseko “iteme umugabo azambuka aritinda agitunze(agifite ibyo atunze”)

  2. Vive ACEJ Karama uburyo mushyigikira imishinga yabana bato.

Comments are closed.