Trump yasabye abashinzwe ubutasi bwa Amerika gusubira kwiga

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko inzego z’ubutasi z’iki gihugu ntacyo zizi kuri Iran ndetse yamagana isesengura zakoze ku byago bitewe na Koreya ya ruguru.

Mu butumwa yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Bwana Trump yagize ati: “Mwitondere Iran. Wenda abakora mu butasi bagakwiye gusubira ku ishuri kwiga!”

Mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize wa 2018, Perezida Trump yivanye mu masezerano Amerika yari yaragiranye na Iran ajyanye n'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeriMu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize wa 2018, Perezida Trump yivanye mu masezerano Amerika yari yaragiranye na Iran ajyanye n’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri

Iki gisubizo kirimo uburakari yagitangaje nyuma yaho icyegeranyo cy’ubutasi bw’Amerika kivugiye ko Iran itari gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Iki cyegeranyo cyanavuze ko Koreya ya ruguru bikimeze “nkaho itazareka” ububiko bwayo bw’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri ndetse ngo ihare n’ubushobozi bwayo bwo kubicura.

Dan Coats, umukuru w’ubutasi bw’Amerika, hamwe na bagenzi be bo mu nzego z’ubutasi z’iki gihugu, ku wa kabiri bagejeje ku kanama k’ubutasi muri sena y’Amerika icyegeranyo kigaragaza ibishobora guhungabanya umutekano w’Amerika ku isi.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Bwana Trump yavuze ko abakuru b’ubutasi bw’Amerika “bagaragara nkaho ntacyo bakora na busa bakanagaragara nk’abatesi ku bijyanye n’ibyago bitewe na Iran. Ntacyo bazi!” Yongeyeho ko Iran ikiri “intandaro y’ibyago n’amakimbirane bishobora kubaho”.

Dan Coats na bagenzi be bo mu butasi bw'Amerika, babwiye sena ko Koreya ya ruguru bikimeze "nkaho itazareka" ububiko bwayo bw'ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeriDan Coats na bagenzi be bo mu butasi bw’Amerika, babwiye sena ko Koreya ya ruguru bikimeze “nkaho itazareka” ububiko bwayo bw’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri

Gina Haspel, ukuriye urwego rw’ubutasi bwo hanze y’Amerika, CIA, yavuze ko Iran “ushingiye ku bimenyetso… ikurikiza” amasezerano ajyanye n’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri nubwo bwose Amerika yayikuyemo ndetse igafatira ibihano bikaze kurushaho Iran nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Ariko iki cyegeranyo cy’abakuru b’ubutasi bw’Amerika cyaburiye ko gahunda Iran ifite mu karere iherereyemo ndetse no kongera ubushobozi bwayo mu bya gisirikare, bishobora wenda kuzabangamira inyungu z’Amerika mu gihe kizaza.

Mu mwaka ushize wa 2018, Amerika yikuye mu masezerano ajyanye n’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri yari yagiranye na Iran mu mwaka wa 2015, bituma Amerika inengwa cyane n’ibihugu by’inshuti zayo.

Bwana Trump yanatangiye igikorwa cyo gutsura umubano na Koreya ya ruguru.

Yakoranye inama na Kim Jong-un, umutegetsi wa Koreya ya ruguru, mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize wa 2018 – inama yabereye muri Singapour – hagamijwe ko Koreya ya ruguru yareka gahunda yayo yo gucura ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri.

Icyo gihe, Bwana Trump yavuze ko iyo nama yakuyeho ibyago bitewe n’ibitwaro kirimbuzi bya nikleyeri bya Koreya ya ruguru, ibintu bitashizwe amakenga na bamwe mu banyapolitiki n’impuguke bo muri Amerika.

Ntakirurimana Deus