Abasirikare barindaga perezida Ali Bongo bamuhiritse ku butegetsi (coup d’etat)

Ingabo zirinda perezida wa Gabon ziratangaza ko zigaruriye ubutegetsi mu rwego rwo gusubiza ibintu ku murongo.

Ahagana saa kumi z’urukerera izi ngabo zasomeye kuri radiyo y’igihugu itangazo ririmo ingingo zivuga ko ziri gukora uko zishoboye ngo zisubize ibintu ku murongo.

Bibaye mu gihe Amerika itangaza ko yahohereje ingabo zidasanzwe ziryamiye amajanja yo gutabara muri Congo Kinshasa mu gihe haramuka habaye imvururu zikurikira amatora.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yanditse ko izi ngabo zatangaje ko zizagarura ibintu ku murongo ziciye mu cyitwa inama y’igihugu igamije gusubiza ibintu ku murongo «conseil national de la restauration».

Ibi bibaye mu gihe perezida Ali Bongo ari muri Maroc aho yagiye kwivuza indwara yatewe n’impanuka yagize yo kuviramo imbere mu bwonko mu Kwakira umwaka ushize.

Umuliyetona mu ngabo zirinda Bongo Lt Ondo Obiang Kelly ni we wasomye iryo tangazo. Nyuma yo kurisoma radiyo yahise iva ku murongo.

Muri iryo tangazo ingabo zavuze ko zatengushywe n’ubutumwa bwari mu ijambo Bongo yavuze ryo gusoza umwaka riganisha ku gukomera ku butegetsi, ngo harimo kugaragaza ko agifite imbaraga zo kuyobora igihugu kandi ntazo agifite.

Ni muri urwo rwego ngo mu masaha make baza gushyiraho urwo rwego rusubiza ibintu ku murongo.

Basabye bamwe mu bakomeye kugana ingoro y’inteko ishinga amategeko. Abo barimo perezida wa Sena n’uwahoze ayoboye abarindaga perezida Bongo, Gen Ntumpa Lebani (waje gufungwa mu 2009 ubwo Bongo yari ageze ku butegetsi.)
Mu batumiwe kandi harimo abahagarariye sendika zitandukanye, urubyiruko rukomoka mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abagize sosiyete sivile n’abihayimana.
Izi ngabo kandi ziri gucunga ibijyanye n’ubwikirezi bw’abantu n’ibintu, ibibuga by’indege ndetse n’ububiko bw’amasasu mu rwego rwo kurinda igihugu.

Ingabo zirinda perezida wa Gabon ziratangaza ko zigaruriye radio y’iki gihugu mu rwego rwo gusubiza ibintu ku murongo.

Ahagana saa kumi z’urukerera izi ngabo zasomeye kuri radiyo y’igihugu itangazo ririmo ingingo zivuga ko ziri gukora uko zishoboye ngo zisubize ibintu ku murongo.

Bibaye mu gihe Amerika itangaza ko yahohereje ingabo zidasanzwe ziryamiye amajanja yo gutabara muri Congo Kinshasa mu gihe haramuka habaye imvururu zikurikira amatora.

Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yanditse ko izi ngabo zatangaje ko zizabikora ziciye mu cyitwa inama y’igihugu igamije gusubiza ibintu ku murongo «conseil national de la restauration».

Ibi bibaye mu gihe perezida Ali Bongo ari muri Maroc aho yagiye kwivuza indwara yatewe n’impanuka yagize yo kuviramo imbere mu bwonko mu Kwakira umwaka ushize.

Umuliyetona mu ngabo zirinda Bongo Lt Ondo Obiang Kelly ni we wasomye iryo tangazo. Nyuma yo kurisoma radiyo yahise iva ku murongo.

Muri iryo tangazo ingabo zavuze ko zatengushywe n’ubutumwa bwari mu ijambo Bongo yavuze ryo gusoza umwaka riganisha ku gukomera ku butegetsi, ngo harimo kugaragaza ko agifite imbaraga zo kuyobora igihugu kandi ntazo agifite.

Ni muri urwo rwego ngo mu masaha make baza gushyiraho urwo rwego rusubiza ibintu ku murongo.

Basabye bamwe mu bakomeye kugana ingoro y’inteko ishinga amategeko. Abo barimo perezida wa Sena n’uwahoze ayoboye abarindaga perezida Bongo, Gen Ntumpa Lebani (waje gufungwa mu 2009 ubwo Bongo yari ageze ku butegetsi.)
Mu batumiwe kandi harimo abahagarariye sendika zitandukanye, abagize sosiyete sivile n’abihayimana.
Izi ngabo kandi ziri gucunga ibijyanye n’ubwikirezi bw’abantu n’ibintu, ibibuga by’indege ndetse n’ububiko bw’amasasu mu rwego rwo kurinda igihugu.
Umuryango wa Bongo watangiye kuyobora iki gihugu guhera mu 1967. Habanje Omar Bongo Ondimba, waje gukurikirwa n’umuhungu we Ali Bongo wahiritswe ku butegetsi. Ali Bongo Ondimba yatangiye kuyobora iki gihugu kuva muri 2009 ubwo se Omar Bongo yapfaga.
DN.