Tanzania: Perezida w’inteko yeguye nyuma yo kunenga perezida wa Repubulika

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Ndugai yeguye ku mirimo ye, ni nyuma yuko aherutse gusaba imbabazi Perezida Samia Suluhu Hassan n’Abanya-Tanzania.

Uwo mugabo yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite no ku nyungu z’igihugu n’iz’ishyaka rye CCM nkuko biri kuri twitter y’Inteko ishinga amategeko y’icyo gihugu.

Ndugai aherutse gusaba imbabazi kubera imbwirwaruhame aherutse kuvuga, nyuma bikavugwa ko yarimo amagambo yababaje Umukuru w’igihugu.

Perezida w
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yasabye imbabazi Umukuru w’igihugu

Ayo magambo yo gusaba imbabazi, Ndugai ngo yayavuze ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2022, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu Mujyi wa Dodoma.

Yagize ati “Ku bwanjye, aho naba narafashwe nk’umuntu wavuze amagambo agamije gukomeretsa umutima wa Perezida wacu, akamubabaza, nagira ngo nkoreshe uyu mwanya nsabe imbabazi Nyakubahwa Perezida nkomeje, nsabe imbabazi n’Abanya -Tanzania bose. Perezida wa Repubulika ni we muyobozi mukuru wacu twese, tuzakomeza kumwubaha”.

Ndugai yavuze ko imbwirwaruhame ye nta kintu cyari kirimo kigaragaza ko anenga cyangwa asuzugura gahunda za Leta ya Tanzania, ahubwo ngo yari agamije gukangurira abantu kujya batanga imisoro n’amahoro bitandukanye.

Ndugai ati “Nyuma y’ibyo biganiro, abantu bamwe bafashe videwo barayikatagura, batanga ubutumwa bw’igice. Ubwo butumwa bwatanzwe ari igice, bwakuruye impaka ndende mu gihugu cyacu, kandi izo mpaka zaje guteza ibibazo hirya no hino”.

Ati “K’ubw’ibyo rero naje gusanga byaba byiza ko duhura, kugira ngo nsobanure neza uko ibintu bimeze, kuko nta kintu na kimwe cyari kirimo cyavugaga ko nenga cyangwa nsuzugura gahunda za Leta, ahubwo turazishyigikiye”.

Ibyavuzwe mu mbwirwaruhame ya Ndugai yatambutse ku wa 28 Ukuboza 2021 mu Mujyi wa Dodoma, ngo byaba byarababaje Perezida Samia, ni uko yanengaga ikijyanye n’uko Tanzania ikomeza gusaba imyenda hanze y’igihugu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye y’igihugu, akavuga ko yagombye gukorwa n’imisoro itangwa mu gihugu gusa.

Perezida Samia Suluhu yaherukaga kuvuga agira ati “Ni ngombwa ko Leta isaba inguzanyo, kugira ngo ishobore gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere iba yariyeme

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *