Hotel Chez Lando, Pili pili, Amaris Hotel mu bigo biherutse gufatirwa ibihano kubera COVID-19

Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda (RDB) rwashyize ahabona ibihano bitandukanye rwafatiye sosiyete zikora ibikorwa by’ubukerarugendo n’izakira abantu zarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Ibi bihano byatanzwe guhera mu mpera z’ Ukuboza 2021 ku buryo hari ibigo bimwe byabivuyemo ubu imiryango yabyo ikaba ifunguye.

Hotel Chez Lando iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali yahanishijwe gufunga by’agateganyo mu gihe cy’icyumweru inacibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.

Izindi sosiyete zahanwe harimo Airport Inn Motel y’i Kanombe yahagaritswe mu gihe cy’amazi atatu ikanacibwa ihazabu y’ibihumbi 150frw.

Hari kandi Canal Olympia y’i Gikondo igomba gufunga imiryango mu gihe cy’ukwezi na Amaris Hotel y’i Gikondo nayo izafunga ukwezi.

Hotel Tech iri ku Kabeza igomba gufunga mu gihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’ibihumbi 150 frw.

Indi ni Colours club spa and garden resort iri i Kibagabaga ifungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi.

Pegase resort inn y’i Rebero nayo yafunzwe mu gihe cy’ukwezi inacibwa ihazabu y’ibihumbi 150frw.

Rebero resort y’i Rebero nayo yaciwe ihazabu y’ibihumbi 150 frw inafungwa ukwezi.

Repub Lounge yo ku Kimihurura yafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi no gutanga ihazabu y’ibihumbi 150frw.

People’s Club yo ku Kacyiru yafunzwe mu gihe cy’amezi atatu  n’ihazabu y’amafaranga  ibihumbi 150frw.

Amaris Hotel iri ku Kimihurura yahanishijwe gufunga mu gihe cy’ amezi atatu.

Hotel T2000 iri i Nyarugenge, Papyrus Restaurant Bar and night club, Pili pili Invest ltd, La villa cafe suites,  zirihanangirizwa ariko zicibwa n’ihazabu y’ibihumbi 300frw buri yose.

Izindi zihanangirijwe zigacibwa n’ihazabu y’ibihumbi 150 frw zirimo Select Boutique  Restaurant iri ku Kimihurura,  na Inka Steahouse iri i Kimihurura.

RDB ivuga ko itazihanganira sosiyete zirenga kuri ayo mabwiriza bityo igasaba n’ uwaba azi indi sosiyete n’ikigo byarenze kuri ayo mabwiriza kubiyimenyesha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *