Sinshobora kujya kurega umuyobozi ngo ni uko yanyimye amakuru-Mutuyeyezu Oswald
Yanditswe na Munyaneza Ernest
Bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru bavuga ko hari ibikwiye gukomeza kunozwa muri uyu mwuga mu rwego rw’amategeko n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse no kubona amakuru hirindwa kugongana n’ubutabera.
Ni bimwe mu bigarukwaho n’abanyamakuru bahuriye hamwe n’inzego z’ubutabera mu biganiro bigamije gusesengurira hamwe ubwisanzure mu gutara no gutangaza amakuru, imbogamizi zikunze kugaragara ndetse n’ibyaha bikunze kugaragara muri mwuga w’itangazamakuru, abawukora bavuga ko hari ibikwiye konozwa mu rwego rw’amategeko n’uburenganzira bwo kubona amakuru.
Mutuyeyezu Oswald, umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga avuga ko hakirimo imbogamizi zitandukanye. Avugako itegeko ryo muri 2013 ryo kubona amakuru, ryanditse neza, ariko haburamo ikintu cy’ingenzi, aho uwimanye amakuru yemerewe kujya kumurega, ariko ngo ntabyo yakora kubera impamvu asobanura.
Ati ” Njye sinshobora kujya kurega umuyobozi ngo ni uko yanyimye amakuru. Naba nduhira iki ko itegeko nta bihano riteganyiriza uwimanye amakuru?!
Muri rusange ngo uwimanye ayo makuru, ntahanwa, ntacibwa amande, nta no kumuhagarika ku kazi?.
Ikindi agaragaza ni aho amwe mu mategeko n’amabwiriza bisa n’ibivuguruzanya. Ati ”Hari aho bavuga ko ibikoresho by’umunyamakuru bidafatirwa ariko mu itegeko rigenga RIB, RIB yemerewe gufatira ibikoresho by’umunyamakuru, aho harimo kuvuguruzanya.
Undi munyamakuru witwa Mutesi Scovia avuga ko kwima amakuru umunyamakuru ari ugusuzugura rubanda. Agira ati ”N’ubwo tureba ikibazo tukakibona nk’umunyamakuru wimwe amakuru, ariko dukwiye kuba tubona ko umunyamakuru wimwe amakuru, ayo makuru aba yimwe rubanda. Iyo umunyamakuru abona amakuru ku gihe, rubanda ruba rubona amakuru ku gihe. Naho ubwisanzure, hari amakuru tuzi buri muturage yatangariza bagenzi be, nyamara amakuru akomeye umunyamakuru yakagombye kuba ahabwa kubera ubunyamwuga bwe, akenshi ntabwo aboneka.”
Ku ruhande rw’abamamategeko, ngo hari ibyaha bikorwa n’abanyamakuru kubera ubumenyi bukeya cyangwa kwirengagiza nkana amahame agenga uwo mwuga, ibintu bishobora gutuma umunyamakuru ahura n’ingorane imbere y’ubutabera.
Me Ibambe Jean Paul, umunyamategeko ukorera mu rugaga rw’abavoka agira ati ”N’ubwo dufite amategeko meza kuri uyu munsi, ariko turacyafite imbogamizi z’uko hari ibint bigifatwa nk’ibyaha by’itangazamakuru ku buryo utakoze kinyamwuga agongana nabyo, kandi mu ngorane harimo n’uko yafungwa. Ikindi dufite imbogamizi z’uko abantu bumva ibijyanye n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ubwo bumenyi ntiburi hejuru, ku buryo n’uwabiguyemo byamugora kubona ubutabera kuko bntabwo bimenyerewe mu Rwanda.”
Mu mbogamizi urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, rugaragaza humvikanano iz’uko hakiri abanyamakuru bitiranya uburenganzira no kutamenya aho bugarukira.
Mugisha Emmanuel, umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwo rwego ati ”Tubona imbogamizi ikomeye ari uko hari abatamenya imbibi, ntibumve ko uburenganzira bugira irengayobora.Mu gihe ukoresheje uburenganzira nabi amategeko araguhana. Hari n’abafite imvugo zibiba urwango kandi bakumva ko ari uburenganzira bwabo, muri media ahari igihe bavuga ibyo itegeko nshinga ritarengera.Ikindi usanga hari abakwirakwiz ibihuha, nabyo ntabwo bikwiriye.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango utari uwa Leta ushinzwe kunganira abantu mu mategeko (Legal Aid Forum), avuga ko ari abakora itangazamakuru n’abakora mu nzego z’ubutabera buri wese namenya inshingano ze nta zindi ngorane.
Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC ruvuga ko muri ibi bihe mu butabera harimo gukurikiranwa abanyamakuru 3 bazira ibyaha bifitanye isano n’itangazamakuru.