REMA irasaba urubyiruko kubyaza umusaruro imbogamizi zikiri mu kubungabunga ibidukikije

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kirasaba urubyiruko kubona imbogamizi zikiri mu kubungabunga ibidukikije nk’amahirwe rukwiye kubyaza umusaruro bityo rukunguka ubumenyi ndetse rukinjiza n’amafaranga.

Rwabisabwe n’Umuyobozi mukuru w’iki kigo (REMA), Madame Kabera Juliet mu gikorwa kigamije gusangira ubumenyi no kumurika ibishya mu kubungabunga ibidukikije cyabaye kuwa Kane tariki 26 Kanama 2021 cyahurije hamwe REMA, abafatanyabikorwa bayo ndetse n’urubyiruko rwihangiye imirimo yo kubungabunga ibidukikije ruturutse mu turere twose tw’u Rwanda.

Urwo rubyiruko rufite imishinga ifatika rwamuritse. Uwitwa Nigena Divine nyiri sosiyete Turengere ibidukikije ifata bimwe mu byatera ingaruka zo kwangiza ibidukikije ikabibyazamo ibikoresho birambye yerekana uburyo yatangiye mu nyaka itanu ishize atoragura amasaro yifashishaga mu bikorwa bye mu isoko rya Biryogo muri Kigali-kubera kubura igishoro. Abifashijwemo na REMA yaje kukibona(biciye mu guhembwa mu bafite ibikorwa birengera ibidukikije). Uyu munsi afite abakozi bane bahoraho akoresha ndetse arashaka no kwegera abagore batishoboye akabigisha uko biteza imbere.

Nigena avuga ko kubona isoko mu bihe bya mbere bitari bimworoheye, aho abantu bamusekaga, ndetse bamwe bakamwita Gasaro babonye uko yatoraguraga ayo masaro yarangiza akabagurishaho inigi n’ibindi yayakozemo. Gusa ngo uyu munsi afite isoko mu Rwanda no mu mahanga. Yungamo ko bagorwa kandi no kubona igishoro nka ba rwiyemezamirimo bagitangira ndetse na sosiyete za bamwe zigasenyuka zitaramara igihe.

Ku bijyanye n’icyakorwa mu guhangana n’ibyo bibazo, Kwizera Christelle, washinze sosiyete Water access Rwanda ikora ibikorwa bitandukaye birimo kugeza amazi meza ku batuye mu cyaro no kubungabunga aturuka ku mvura, wanahawe igihembo cy’ibihumbi 100 by’amadolari na sosiyete Alibaba, agira inama urwo rubyiruko yo gushinga izo sosiyete bamaze gusobanukirwa neza abakiliya babo.

Arugira kandi inama yo kubona ibibazo biri mu kubungabunga ibidukikije nk’amahirwe yabafasha gutera imbere.

Ku ruhande rwa REMA, umuyobozi mukuru wayo Madame Kabera avuga ko bahuje urwo rubyiruko ngo rwigire kuri bagenzi babo babashe kwiteza imbere.

Yungamo ko urwo rubyiruko rwagaragaje imbogamizi bazakomeza kurebera hamwe uko zakemuka, ariko akomoza kuri izo mbogamizi zimwe asanga urwo rubyiruko rukwiriye kuzibyaza umusaruro, rukanabyaza unusaruro imishinga minini leta ishyiramo amafaranga.

Agira ati “Twahuye n’urubyiruko kugirango bigire kuri bagenzi babo. Barahari bakoze imishinga ikora yunguka, hari bamwe na bamwe batangiye REMA ibafasha kugera ku musaruro urushijeho kuba mwiza.”

Ku bijyanye n’ibibazo byo kubura uko bageza umusaruro wabo ku isoko n’ibindi Madame Kabera Juliet yagize ati “Hari abavuze ko kugeza umusaruro wabo ku isoko bibagoye, abavuze ko batubura ingemwe z’ibiti bitandukanye ariko kugera ku isoko bibagora. Ibyo twabibonye twabyumvise, twumvikana ko bagiye kutubwira aho bashakiraa isoko, REMA iziremo mu kubakorera ubuvugizi, barashaka isoko nyamara ku rundi ruhande hari abashobora kuba barabuze izo ngemwe, bashobora kuba batubura n’ingemwe z’ibiti bidakenewe, aho niho REMA tugiye kuziramo tubabwire ibikenewe ukorera mu karere runaka,  tugufashe kumenya ibyo watubura, bityo bibone isoko.”

Ku bijyanye n’amikoro ngo hari uwabasangije ibitekerezo uko yabonye
amafaranga aturutse muri BDF ndetse n’uwababwiye uko umuntu yageza umushinga we ku baterankunga adashyira imbere amafaranga, ahubwo yerekana inyungu ziri mu gufatanya na we.

Ati ” Ni ibintu twaganirye aha kuko wari umunsi wo kuganira no kungurana inama n’ibitekerezo, ariko aho bishoboka hose twabemereye ubufatanye n’ubuvugizi aho bazaba bagiye gushaka iyo nkunga n’amafaranga.”

Ku bijyanye n’imbogamizi zikiri mu kubungabunga ibidukikije, uyu muyobozi avuga ko zihari nyinshi arikonko zaba amahirwe ku rubyiruko.

Ati “ Turabona imvura igwa mu buryo budasanzwe, tukabona ahari hatuwe ndetse n’imihada iraridutse, ni ikihe gisubizo washakira ahongaho  nk’urubyiruko,, ushobora kuvuga ngo ngiye gufata ayo mazi asenyera abaturage nyabyaze ikindi kintu. Atari imvura ubwo ni izuba ryinshi, urubyiruko turwitezeho ibisubizo bijyanye no kuhira, gukoresha neza amazi dufite. Hari uwahoze abaza ikibazo cy’udupfukamunwa ni ikibazo gihari twese duhari,  urubyiruko turwitezeho kuvuga ngo icyo ni ikibazo, kandi ubwo ni bwo buryo numva twagikemuramo.”

Abafatanyabikorwa batandukanye barimo Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, iy’ibidukikije na Banki y’Isi baganirije urwo rubyjruko ku mahirwe izo nzego zagiye zibashyiriraho ndetse nuko ziteganya gukomeza kurwibuka mu bikorwa bitandukanye ruteganya mu bihe biri imbere.

Abitabiriye igikorwa cyo gusangira ubumenyi
Christelle yaganirije urubyiruko
Umuyobozi mukuru wa Rema n’uhagarariye UNDP berekwa n’urubyiruko ibyo bakora
Bimwe mu bikorwa mu migano
Inigi zikorwa hifashishijwe ibirimo impapuro
Bimwe mu biti urubyiruko rutubura
Bimwe mu bikorwa n’urwo rubyiruko
Amatafari akorwa hifashishijwe ibishingwe byo mu ngo n’umusenyi