Abarokotse jenoside bishimira guhabwa ubutabera mu iburanishwa rya Muhayimana

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bari batuye ku Kibuye[Karongi y’ubu] bavuga ko bashimishijwe no kuba bagiye kubona ubutabera mu rubanza rukurikiranwemo Muhayimana Claude ukekwaho kugira uruhare muri jenoside.

Muzehe Nkurunziza Jean Marie Vianney w’imyaka 71 y’amavuko ni umwe mu barokotse jenoside wari utuye muri Kibuye icyo gihe ubwo yari afite imyaka 44 mu 1994. umuryango wa Nkurunziza urimo abana be bose ndetse n’umugore we bari mu biciwe mu bice bitandukanye bya Kibuye birimo Nyamishaba.

Avuga kuri jenoside muri Kibuye, yibanda cyane ku gace ka Nyamishaba. Ubwe ngo yiboneye n’amaso ye, Muhayimana atwaye imodoka irimo interahamwe zari zigiye kwica abatutsi bari bahungiye i Nyamishaba mu kigo, ahari kaminuza yatangirwagamo amasomo y’iby’amashyamba(Agro-forestiere).

Mbere ya Mata 1994, ngo yari asanzwe azi Muhayimana ari umuturage usanzwe, ariko nyuma yaje gutungurwa no kumubona atwaye izo nterahamwe zigiye kwica abatutsi i Nyamishaba, ibyo yita ko ari uguhinduka kwagaragaye no ku bandi yari asanzwe azi ariko nyuma agatungurwa n’ibyo bakoze.

Agira ati “Muhayimana yari asanzwe atwara imodoka itari daihatsu [ya Guest House] ariko ibyo niboneye ni uko yatwaye interahamwe muri daihatsu ya…… Namubonye tariki 16 Mata 1994, nibwo bishe i Nyamishaba, namubonye imbonankubone bagiye kwica abatari bishwe, no gusahura inzu z’abarimu bahabaga.”

Aho i Nyamishaba ngo hari abo barimu n’abandi baturage bo muri ako gace bari barahahungiye nko ku nyubako za leta bakeka ko zitari kuvogerwa n’abakoraga jenoside, kuko ngo hari abagiye baharokokera ho no kuri za kiliziya mu myaka 1959 no mu 1973. urwibutso rwaho rwa jenoside rushyinguyemo imibiri iri hagati y’ibihumbi bibiri na bitatu.

Nkurunziza avuga ko nyuma gato yo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi, Muhayimana yakomeje kuba mu Rwanda, ariko ngo akaza kujya aho batari bazi kugeza babwiwe aho ari mu bihe byashize n’abafaransa bashakaga amakuru kuri Muhayimana.

Ati “ Bigaragara ko yahunze nyuma yuko abona bitangiye kumukomerana, yataye umugore n’abana arigendera. Iyo atagira icyo yishinja ntiyari guhunga.”

Nyuma yaho Nkurunziza yaje guterezwa cyamunara imitungo ye irimo inzu yabagamo hafi neza na stade Gatwaro, batandukanywaga n’umuhanda wa kaburimbo, yaguyemo abatutsi benshi.

Nkurunziza avuga ko nyuma yo kwihisha kwa Muhayimana bari barabuze irengero rye, igihe kigeze ngo babone ubutabera na we abubone.

Ati “Ntaho wahungira icyaha aho wajya hose uzamenyekana, nticyazimangana Isi yabaye nto; gutanga amakuru biroroshye, byaradushimishije ko u Bufaransa n’umuryango mpuzamahanga bisigaye biha agaciro ikibazo cy’abanyarwanda ntihishire abahahungiye. Ni igihe cyo kugirango duhabwe ubutabera, na we kandi abuhabwe”

Soma hano amateka ya Muhayimana

Deus Ntakirutimana