Rwanda: Umubare w’impinja zipfa zitarageza ku minsi 28 waragabanutse-Ubushakashatsi

Umubare w’abana bapfa batarageza ku minsi 28 bavutse waragabanutse, uva hagati ya 20 na 24% mu mwaka wa 2021–2022, ugera munsi ya 5 na 8% mu mwaka wakurikiyeho [ushize] nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi buri gukorwa muri urwo rwego.

Ni nyuma yo guhindura uburyo bwakoreshwaga bwa gakondo, hagakoreshwa uburyo bwo mu nganda hagamijwe kubungabunga ubuzima bw’impinja zivuka zitagejeje igihe.

Dr. Mukamana Felicite, ushinzwe ubushakashatsi mu bitaro bya Kaminuza ishami rya Butare [CHUB], avuga ko impamvu zatumye bakora ubushakashatsi hari umubare ukanganye ku mfu z’abana.

Yagize ati: “Dufashijwe n’umushinga w’Ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere Enabel, twashatse kugira icyo dukora ku mfu z’ababyeyi n’abana mu Rwanda muri rusange ariko cyane cyane mu bitaro byacu CHUB dushaka ibibazo byari bihari dushobora kugira icyo dukoraho. Ubushakashatsi bwakozwe ni bwinshi ariko hari nubutararangira bugikomeza,ubu ni bumwe mu bwarangiye.”

Akomeza agira ati: “Duhereye ku mfu z’abana twari dufite, hari impfu nyinshi zigera kuri 24% mu myaka ya mbere ya 2022, ubu turi hagati ya 5 na 8%. Hari intambwe yatewe ariko icyo twakoze twaricaye tureba ibibazo bihari tureba nibyo dushobora gukosora.”

Akomeza avuga ko ibibazo byinshi byari bihari ari iby’abana bapfaga badakwije igihe, abo bana bavuka bafite intege nke z’uburyo bwose.

Uburyo bugezweho mu kwita kubana bavuka batagejeje igihe bwatanze umusaruro

Dr Mukamana avuga ko uburyo bugezweho mu kwita ku mpinja zivuka zitagejeje igihe bwitwa Continuous Positive Airway Pressure-CPAP, bwatanze impinduka nziza mu gufasha abana bavutse batagejeje igihe.

Ati: “Ni imashini ziba zifite ukuntu zikoze zifite ibipimo biha umwana umwuka ukwiriye akeneye. Mu bushakashatsi, twasanze imashini zikorwa mu nganda zituma abana bahumeka neza kurusha uburyo bwa gakondo.”

Byongeye kandi ngo nubwo ibikoresho bikozwe mu buryo gakondo bufasha ariko ngo ntabwo buha umwana ibyo akeneye ku kigero akeneye.

Yagize ati “Aha niho ibisubizo biri kuko dufite CPAP zo mu nganda. Mu bana bavutse 80, muri bo 59 babayeho dukoresheje CPAP zo mu nganda. Ariko mu buryo busanzwe, abana 35 barapfa, naho 21 bararokoka.”

Aha niho ahera avuga ko uburyo bwa CPAP mu bana bavuka batagejeje igihe bwatumye impfu zigabanuka.

Mu bindi byakozwe mu bushakashatsi mu gice cy’abana bato nk’uko akomeza abigarukaho hari ubushakashatsi bwakozwe ku bakozi uburyo bakoresha umwanya wabo nuko bahanahana amakuru, uko umukozi wiriwe nuwaraye bagiye gutaha bahanahana amakuru ndetse n’umwanya bamara kumurwayi nuwo bamara ahandi.

Yagize ati: “Byagaragaye ko mbere umukozi yamaraga umwanya muto ku murwayi nko kuri 17% mu gihe yakagombye kumumaraho umwanya munini noneho ibintu bituma umukozi asohoka nabyo biragabanuka kuko uko umara umwanya ahandi umwana muto bishobora gutuma umwana agira ibibazo.”

Ikindi ngo ni uburyo abana bava mu nzu ababyeyi babyariramo bajya aho bagomba kwitabwaho. Aha, ikintu cy’ingenzi baba bagomba gufubikwa kugira ngo begukonja kuko, ngo iyo basohotse badafubitswe bashobora gukonjera mu nzira bagerayo nubundi ugasanga ntabwo bagishoboye kubaho.

Ikindi ngo ni ukureba igishobora kumugiraho ingaruka bityo, hakabaho guhanagura, koza ibikoresho gukaraba intoki, igihe cyose umuganga agiye kwegera umwana.

Ubu bushakashatsi ntabwo burasozwa. Bukorwa mu gihe cy’amezi 6 ariko buracyakomeje. Ibyabuvuyemo birakomeza bigakoreshwa kandi bigasuzumwa ko bishyirwa mu bikorwa kugira ngo ibyakozwe bitazongera bigasubira inyuma kubera kwirara.

Bamwe mu baturage, barimo Ingabire Chantal wo mu Karere ka Rulindo na Bizimana Gaspard wo mu Karere ka Rusizi, bashima iterambere mu buvuzi, bakavuga ko bahabwa serivisi zijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi, impinja, abana n’abangavu mu buryo bworoshye.

Dr. Cyiza Francois Regis, Umuyobozi w’agashami gashinzwe porogaramu z’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC yavuze ko umushinga w’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’Ububiligi biciye muri ENABEL, waje ari igisubizo muri gahunda z’igihugu zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi, impinja, abana ndetse n’abangavu mu Rwanda.

Ashima ubufatanye bw’u Rwanda n’ u Bubiligi binyuze mu kigo cy’Ububiligi Gishinzwe Iterambere Enabel kuko bwagabanyije impfu z’abana. Ashima kandi inyubako zita kubabyeyi zubatswe ndetse n’ibikoresho bitandukanye byatanzwe bifasha abana mu gihe bavutse igihe kitageze.

M R