I Burengerazuba: Guverineri arasaba abagore gufata iya mbere mu kwitabira amatora ya Perezida n’Abadepite

Guverineri w’Intara y’I Burengerazuba, Dushimimana Lambert hamwe n’Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu Mudamu Umutoni Carine, basabye abagore bahagarariye abandi muri iyi ntara kuzitabira ku bwinshi amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, nka bamwe mu bagize umubare munini w’Abanyarwanda.

Ni amatora akomatanyije ateganyijwe kuba muri Nyakanga 2024, ndetse bikazaba ari ku nshuro ya mbere ayo matora ahuzwa, bityo bikakazagabanya ingengo y’imari yayagendagaho.

Ubwo i Karongi, hateraniye inama ihuje abagore bahagarariye abandi mu byiciro bitandukanye mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba, igamije kubakangurira kugira uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, Guverineri Dushimimana wayitangije  yavuze ko umugore yavuye mu cyumba ubu yageze ku irembo, bityo akaaba ari amahirwe atagomba gupfushwa ubusa.

 

Yahereyeho abasaba kuzagira uruhare mu matora,  ati:

Kugirango Igihugu gitere imbere, mubifitemo uruhare runini cyane, kandi ubushobozi burahari. Intara y’Iburengerazuba tugomba kugira uruhare rwihariye mu matora. Ibi birasaba ko tuba twabyiteguye hakiri kare. Dufite site nyinshi z’amatora tugomba kuhagirira isuku abantu bakazatorera ahantu hameze neza hasukuye. Ni amatora abiri dufite yose tugomba kuyaha agaciro kangangana kuko hari abumva ko batora Perezida gusa iby’abadepite bitabareba. Si byo kuko agomba kugira amaboko amufasha kugirango iterambere rigendere hamwe.”       

Umunyamabanga w’Inama y’Igihugu y’abagore ku rwego rw’Igihugu, Mudamu Umutoni Carine yunzemo ko abagore bagize igice kinini cy ‘abazitabira amatora bityo ko ayo mahirwe  bagomba kuyakoresha twitegura neza amatora kandi bakazatora neza ku munsi nyirizina w’itora.

Abagore biyemeje kuba nyambere mu matora

Bwana Mukeshimana Yasoni yabwiye aba bagore ku mu gihugu hose, 54% by’abagore aribo bagaragaye kuri lisiti y’itora.

Guverineri abaha impanuro

 

Nyiranzigiyimana Atarie wo mu karere ka Tutsiro , umwe mu bitabiriye ubu bukangurambaga yavuze ko batangiye kwitegura aya matora.

Ati :

Twe twaratangiye imyiteguro, dusobanurira abo duhagarariye ibirebana n’aya matora, ku buryo umunsi uzagera nta kibazo dufite. Igisigaye tugiye gutegura aho amatora azabera tuhakorera isuku nk’uko tubimenyereye nk’abari kwitegura ubukwe bukomeye.  

Abitabiriye ubukangurambaga

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abadepite ateganyijwe tariki ya 14 Nyakanga ku Banyarwanda baba hanze y’igihugu na 15 Nyakanga 2024, ku baba mu gihugu.

Image

Image

Image

Image

Gashonga Jean Claude