Karongi: Ishuri ES Rubengera ryashimiwe gutoza abato umuco wo kuremera abatishoboye
Abato batari gito, urubyiruko rwiga mu ishuri ryisumbuye, ES Rubengera riherereye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi rufite izina ry’ubutore ‘Abesamihigo’ baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babaha amatungo magufi n’ibindi nkenerwa, byatumye bashimirwa iyo migirire.
Ni igikorwa ngaruka mwaka, aho uru rubyiruko ruremera abarokotse Jenoside mu rwego rwo kubereka ko babazirikana, ibyo babashyikiriza bigatuma babaho biyubaka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gicurasi urwo rubyiruko rwaremeye imiryango ine yo mu Murenge wa Rubengera. Yari imirongo ibiri y’abanyeshuri barangajwe imbere na Polisi y’u Rwanda mu kubacungira umutekano, hagakurikiraho urwo rubyiruko rufite amatungo magufi y’ihene ndetse n’umurongo muremure w’abikoreye ibiseke, bagana ahatuye iyo miryango.
Ibikorwa by’uru rubyiruko ngo biragaragaza ko hari icyizere ko icyiza cyatsinze ikibi, nkuko byemezwa na Ibyishaka Brigitte, umukozi w’umurenge wa Rubengera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa.
Ati “Ibi biratanga icyizere cy’ejo hazaza, aho urubyiruko nk ‘uru rukora ibikorwa byiza. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, rumwe mu rubyiruko rugenzi rwanyu rwishoye mu bikorwa bibi byo kwica, urundi rukavugiriza induru Abatutsi babaga bihishe ngo bicwe. Mwe rero mufite itandukaniro n’abo muzakomereze aho.Turifuza ko ibikorwa nk’ibi byazagera no mu bindi bigo by’amashuri.”
Ku ruhande rw’umuryango Ibuka, urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo iki gikorwa kiratanga ubutumwa buri wese akwiye gusigasira nkuko byemezwa na Bwama Byiringiro Jean Pierre uyobora uyu muryango mu Murenge wa Rubengera.
Ati “Ikorwa nk’ibi biradufasha cyane mu kubaka abarokotse Jenoside; twumva ko dufite abatuzirikana.”
Yungamo ati ” Bitwongerera icyizere, haba mu mibereho myiza yabo duhagarariye; ntibakomeze kwigunga no guhangayika. Uru rubyiruko n’abandi bakwiye kurwigiraho kuko ibikorwa nk’ibi ari iby’agaciro.”
Ku ruhande rw’abaremewe n’urwo rubyiruko bavuga ko bitanga icyizere cy’uyu munsi n’ahazaza.
Muragijimana Josée, umwe mu baremewe ati “Rwose birashimishije kuba abana nkaba bakiri bato badukorera igikorwa nk’iki. Bitwereka ko urubyiruko rw’ubu rutandukanye n’urwo mu gihe cya Jenoside. Twabuze ababyeyi tubura abavandimwe, ariko nubwo twababuze ibi biratwereka ko dufite abandi bavandimwe batari ab’umubiri batuzirikana. Nibakomereze aho.”
Nshunguyinka Françoise wiga muri ES Rubengera avuga ko igikorwa nk’iki kibafasha kumenya amateka y Rwanda, nk’abavutse nyuma ya Jenoside, bagenda bumva ayo mateka bakanayasoma, bunguka andi iyo bahuye n’aba baba baremeye bagatanga ubuhamya, bakagira imbaraga zo gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ku bijyanye n’iki gikorwa avuga ko abona ko ubumwe bw’Abanyarwanda ari zo mbaraga zabo, bityo bukwiye gukomeza kubaranga ngo bakore ibyiza nk’ibyo. Yungamo ko ubwo bumwe buzakomeza kubaranga no mu gihe bazaba basoje amasomo yabo muri iki kigo.
Umuyobozi wa ES Rubengera, Munyentwari Olivier avuga ko igitekerezo cyaje nyuma y’uko hashinzwe itorero mu kigo, bibuka ibyaranze Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’abazungu, biyibutsa uko abantu bari bunze ubumwe bagafashanya bagatabarana, bityo biremamo icyo gitekerezo cyo kongera gutoza abo barera umuco wo gushyira hamwe no kuremerana.
Icya kabiri ngo ni ukwereka abarokotse Jenoside ko batari bonyine, badakomeza guheranwa n’agahinda; bakumva ko bazirikanwa baharanira kubaho.
Ati “Bifasha abo turerera, kandi n’ababyeyi b’aba bana bituma bumva ko nyuma y’amasomo bahabwa banigishwa umuco mwiza nk’uyu w’ubugiraneza bakazawukurana no mu gihe barangije amashuri bakazawukomezanya.”
Gashonga Jean Claude