Karongi: Abo mu Murenge wa Rugabano bishimira uburyo babanye neza nk’Abanyarwanda

Abaturage bo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, bishimira ko nta ngengabitekerezo ya Jenoside yigeze igaragara ku bahatuye muri iki gihe hakomeje iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ahubwo baranzwe no gukomeza gusabana n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe kuwa 25 Gicurasi 2024, ubwo mu Murenge wa Rugabano haberaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano Niyonsaba Cyriaque yagaragaje intambwe imaze guterwa, agira ati “Turashima intambwe imaze guterwa mu kwiyubaka. Nta ngengabitekerezo ya Jenoside yabonetse muri iki gihe, ahubwo hagaragaye ibikorwa by’urukundo byo gufasha abarokotse Jenoside, baremerwa kugirango bumve ko batari bonyine, ahubwo ko bafite abavandimwe bababa hafi.”    

Iyo ntambwe yatewe kandi ishimangirwa na Visi Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi Bwana Ntukanyagwe Jean Laurent,  mu butumwa yatanze bwagarutse ku bijyanye no kwitabira ku bwinshi k’urubyiruko rwo muri uyu murenge.

Ati “Turashima ko haje urubyiruko rwinshi mu kumva aya mateka ya Jenoside. Mwige muharanira kurwanya amacakubiri, muharanira kubana neza.”

Yongeye kandi gusaba ababa bazi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, kwerekana aho iri igashyingurwa mu cyubahiro.

Madamu Rosette Sebasoni watanze ubuhamya, yagaragaje ko Jenoside yabaye ari mu Rugabano, ahari hatuye umuryango wabo munini, ariko waje kwicwamo benshi barimo ababyeyi be n’abavandimwe be bane., akarokokana na musaza we. Yagaragaje uburyo bagiye biyambaza abantu batandukanye ngo babahishe, barimo n’uwari Burugumesitiri wa Komini Bwakira Kabasha, kuko yari inshuti y’ababyeyi babo, ariko bikarangira na we ashaka kubica, yifashishije abahungu bari mu nterahamwe.

Nyuma baje kubacika bivanze n’igitero cyari kije kubica kuko batari babazi, bituma babacika, ntibabasha kubica. Ashima Inkotanyi zabarokoye na Leta y’Ubumwe yakomeje kubaba hafi; barize, barashatse, barabyaye, kandi bafite n’akazi kubera igihugu n’imiyoborere myiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Madamu UMUHOZA Pascasie yihanganishije abarokotse Jenoside abasaba gukomera no gukomeza kwiyubaka kuko u Rwanda rw’ubu rugizwe na leta nziza ihora ibazirikana kandi yifuza ko buri wese akomeza kubaho neza.

Yungamo ko kwibuka Jenoside abibonamo intwaro ikomeye, ati “Mbibonamo intwaro ikomeye idufasha kwibuka, tubaho neza, duharanira kugira igihugu cyiza, bigafasha n’abakiri bato kumenya amateka iguhugu cyacu cyanyuzemo, bityo bigatuma dufata ingamba zo guharanira gukora ibyiza twirinda icyadusubiza muri ayo mateka mabi twabayemo.”

Akomeza agira ati “Turashima Imana yaturemeye Inkotanyi zatubohoye zikunamura icumu. Turashima Perezida wa Repuburika Paul Kagame wari uziyoboye nyuma yo guhagarika Jenoside hakaba harakomeje urugamba rw’iterambere igihugu kikaba kibayeho neza.Turagaya cyane abantu bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’abandi bazi ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro ariko ntibahavuge. Ndabasaba kugira umutima wa gitwari bakisubiraho bakagaragaza aho iyo mibiri iri kugirango ishyingurwe mu cyubahiro. Duharanire twese gukomeza kuba umwe duharanira ikiza, Jenoside ntizongera kubaho ukundi.

Icyo gikorwa cyasojwe no kuremera umwe mu barokotse Jenoside Usabyimana Josephine ahabwa inka mu rwego rwo gukomeza kumwereka ko ubuyobozi bumwitayeho. Umushinga w’icyayi wa Rugabano n’urubyiruko rw’abakorerabushake baremeye bamwe mu barokotse Jenoside babaha amatungo magufi n’imiti yo kuyitaho.

Gashonga Jean Claude