Rwanda: Abantu 66 bakekwaho gupfobya jenoside mu cyunamo barafashwe

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) ruratangaza ko mu cyumweru cyo kwibuka rwataye muri yombi abantu 66 bakekwaho ibikorwa byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuvugizi wa RIB Murangira Thiery avuga ko ibi byaha bazabikurikiranwaho byabahama bagahabwa ibihano bitegenywa n’itegeko.

Urwo rwego ruvuga ko rwakiriye ibirego 87 birimo 83 byo gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. RIB yemeza ko ababikekwaho bagiye bumvikana mu mvugo cyangwa ibikorwa bipfobya jenosideyakorewe Abatutsi. Nko mu karere ka Nyarugenge hagaragaye umugabo wacanye umuriro mu muhanda, avuga ko agiye kwibuka Abahutu.

RIB itangaza ko ibi byaha kandi byagaragaye mu bikorwa byo kurandura imyaka y’abacitse ku icumu ndetse no kubatemera urutoki. Ijwi ry’Amerika yabonye abantu babiri bakomoka mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma mu ntara y’iburasirazuba bombi bemeza ko batemewe urutoki

Buri mwaka mu gihe cyo kwibuka hagenda hagaragara abantu bafatirwa mu bikorwa byo gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuryango wita kubibazo by’abarokotse Jenoside IBUKA, wo wemeza ko kuba nyuma y’imyaka 27 hakigaragara ibikorwa byo guhohotera abacitse ku icumu, bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge

Ibuka ikavuga ko n’ubwo intambwe yo kwiyunga hagati y’abakoze Jenoside n’imiryango yarokotse yagenda itera imbere, ariko ibikorwa by’urugomo bikorerwa abacitse ku icumu cyane cyane muri ibi bihe byo kwibuka, bisubiza inyuma intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge iba igenda iterwa.

Isoko:VOA