Anne Kansiime aratwite

Umunyarwenya  w’umunya-Uganda, Anne Kansiime  n’umukunzi we[umusore bakundana witwa Sky] batangaje ko bashimishijwe no kuba bagiye kwibaruka  umwana.

Ni mu gihe uyu munyarwenya watandukanye n’umugabo we yari amaze igihe kinini yifuza urubyaro, akaba agiye kubigeraho afatanyije n’uwo mukunzi we Sky batangiye gukundana mu 2018 nyuma yo gutandukana n’umugabo we Gerald Ojuok mu 2017.

Mu kugaragaza ibyishimo, Kansiime yashyize kuri Instagram ifoto ye ari mu kimeze nk’igicucucu aragaraza ko ameze nk’umuntu utwite.

Kansiime na Gerald Ojuok babanye imyaka ine batandukana mu 2017. Ubwo batandukanaga yatangaje ko yihutishijwe gushakana n’uwo mugabo bikaba ariyo mpamvu yo kutabana na we akaramata.

Icyo gihe yavuze ko imigambi ye yari ukwiga akarangiza kaminuza, akabona akazi, nyuma akaba aribwo ashaka, ariko ngo byahindutsemo gushaka.

Ku mbuga nkoranyambaga hari abatambukijeho ubutumwa bashimira Kansiime  kuri iyi nkuru yatangaje.

Kansiime n’umukunzi we

 

Isoko: Tuko.