Balladur: “U Bufaransa nta ruhare bwagize muri Jenoside yakorewe abatutsi”

Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bufaransa mu 1994 mu gihe mu Rwanda habaga jenoside yakorewe abatutsi, Edouard Balladur avuga ko ntacyatuma u Bufaransa  busaba imbabazi kuri Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa, France 24 na RFI kuri uyu wa gatatu, yavuze ko atemeranya n’ibiri muri raporo y’itsinda ry’abahanga ku mateka, , ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Iyo raporo ivuga ko iki gihugu hari ibyo gitungwaho urutoki biremereye.

Balladur ntiyemera ko u Bufaransa hari uruhare rwabigizemwo, mu gihe nta gihugu na kimwe, ndetse n’ishyirahamwe mpuzamahanga, Loni cyagize icyo gikora kugira ngo iyo jenoside ihagarikwe.

Balladur yemera ko hari ingingo zibereye zari gufatwa ariko avuga ko ntacyo yicuza.

Uyu yahoze ari umutegetsi muri leta y’u Bufaransa yemeza ko atazi by’ukuri uwarashe indege yarimo perezida w’u Rwanda w’icyo gihe, Juvenal Habyarimana, yongeraho ko iyo ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside, mu gihe ku ruhande rw’u Rwanda hari ibimenyetso byerekana ko iyo jenoside yari yarateguwe mbere.

Yavuze ko yakoze uko ashoboye kugira ngo u Bufaransa ntibushinjwe ko buri mu bikorwa bya gikoloni mu kohereza abasirikare babwo mu Rwanda.

Edouard Balladur arahakana kandi ko u Bufaransa bwananiwe gufata abategetsi ba leta y’u Rwanda bashinjwa jenoside, bahungiye mu gace kagenzurwa n’abasirikare b’Abafaransa. Yavuze ko u Bufaransa nta tegeko bwari bwahawe ryo kubafata.

Ni mu giheGuverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza raporo ya Komisiyo Duclert, igaragaza intambwe y’ingenzi iganisha ku kumvikana ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, uhereye mu 1990 kugeza mu 1994.

Iyo raporo y’amapaji agera ku 1,200 yashyikirijwe Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Werurwe 2021.

Hashize imyaka ibiri, Perezida Macron ashinze impuguke mu by’amateka 15 zirangajwe imbere na Vincent Duclert, kugenzurana ubushishozi inyandiko zishyinguwe zose zivuga ku Rwanda no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi hagati y’umwaka wa 1990 na 1994.

Intego nyamukuru yari iyo kugaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hagakorwa raporo yumvikana ku bibazo by’amateka byagiye binagira ingaruka ku mubano w’u Rwanda n’icyo gihugu mu myaka irenga 25.

Iyo raporo yagaragaje ko u Bufarnsa bwagize uruhare rukomeye kandi rubabaje mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishimangira ko Paris yari ishumikanye cyane n’u Rwanda guhera mu myaka 1990 ndetse ikorana cyane n’ubutegetsi bwimikaga ivangura rishingiye ku gushyira imbere Umuhutu no kwanga Umututsi aho ava akagera hose.

Ni raporo ihamya ko u Bufaransa bwishoye cyane mu gufasha Leta yashishikarizaga rubanda gukora ubwicanyi bushingiye ku ivangura ry’amoko, ikagaragaza ko u Bufaransa bwakomeje kwigira impumyi mu bikorwa byagaragazaga ko ari umuteguro wa Jenoside.

Ubwo bufatanye n’ubuyobozi bw’u Rwanda bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside, ngo bwabaga bushinze imizi ku bushake bw’uwari Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa ndetse na Perezidansi ya Repubulika.

Isoko: VOA na Imvaho nshya