Niger: Abana bapfiriye mu muriro wibasiye ishuri ryo mu murwa mukuru

Abana batari munsi ya 20 bapfuye nyuma yuko baheze mu muriro wibasiye ishuri ryo mu murwa mukuru Niamey wa Niger.

Watangiye mu masaha ya nyuma ya saa sita z’amanywa ku wa kabiri ubwo abanyeshuri bari barimo kwiga. Benshi mu bapfuye bari mu mashuri asakaje ibyatsi.

Indimi z’umuriro zafunze umuryango wo ku irembo w’iryo shuri nkuko BBC yabitangaje.

Byatumye benshi mu banyeshuri bahunga iyo nkongi y’umuriro banyuze hejuru y’urukuta, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters bisubiramo amagambo y’umutegetsi wo mu ishyirahamwe ry’abarimu.

Benshi mu batashoboye guhunga uwo muriro bari barimo kwigira mu gice cyigisha abana b’incuke kuri iryo shuri, nkuko abategetsi babivuze.

 

The burnout scene at the school in Niger - Wednesday 14 April 2021
Bamwe mu babyeyi basabye leta kureka gukoresha ibyumba byo kwigiramo bisakajwe ibyatsi/,TCHIMA ILLA ISSOUFOU/BBC

 

Iryo shuri ribanza rya leta rikomatanye n’iry’incuke, riri mu karere ka Pays-Bas ko mu mujyi wa Niamey.

Ryubatse mu ruvange rw’inzu z’amatafari n’inzu z’ibyatsi, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa BBC Tchima Illa Issoufou uri yo ukora mu ishami ritangaza ibiganiro mu rurimi rwa Hausa.

Byose hamwe, ibyumba by’amashuri 28 bisakaje ibyatsi byahiye birakongoka ndetse n’ibindi byumba 30 byubakishije ibikoresho bikomeye nabyo byangiritse, nkuko Illa Issoufou akomeza abivuga.

The scene at the school in Niger show remains of desks - Wednesday 14 April 2021
Umuriro wanangije bimwe mu byumba by’ishuri byubakishijwe amatafari/TCHIMA ILLA ISSOUFOU/BBC

 

Ibyumba by’ishuri bisakajwe ibyatsi akenshi byubakwa nk’uburyo bwo kunganira iyo ibyumba by’ishuri byubakishijwe amatafari bidahagije, nkuko umunyamakuru wacu uri yo abivuga.

Umugabo wapfushije umuhungu we w’imyaka itandatu muri uwo muriro, yashishikarije leta kubaka amashuri atanga umutekano ku bana.

Yabwiye BBC ati: “Mureke ntitugashyire ibintu byose mu biganza by’Imana, mureke ntitugashyire ibintu byose mu biganza bya leta”.

“Twatakaje abana 20 mu isegonda imwe – tugomba gusaba leta kuvuga ko amashuri ya nyakatsi adakwiye kugira ahandi hantu aho ari ho hose aba mu gihugu”.

Ababyeyi bafite abana bapfiriye muri uwo muriro bateraniye ku ishuri
Ababyeyi bafite abana bapfiriye muri uwo muriro bateraniye ku ishuri/TCHIMA ILLA ISSOUFOU/BBC
 

Sidi Mohamed ukuriye itsinda ryo kuzimya umuriro yabwiye televiziyo ya leta ko abazimya inkongi bahageze vuba, ariko “ingufu z’umuririo zari nyinshi cyane”, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

Ababyeyi bari bategerereje ku ishuri ribanza rya Pays-Bas ku wa gatatu mu gitondo, ngo bamenye uko gahunda yo gushyingura abana babo iteye, nkuko umunyamakuru wa BBC abivuga.

Ubusanzwe gushyingura ku bo mu idini rya Islam bikorwa mu masaha atarenze 24 nyuma y’urupfu.

Ababyeyi bamwe basabye leta guca amashuri ya nyakatsi
Ababyeyi bamwe basabye leta guca amashuri ya nyakatsi,TCHIMA ILLA ISSOUFOU/BBC
 

Mounkaila Halidou, wo mu ishyirahamwe ry’abarimu, yavuze ko kuri iryo shuri hari hari abanyeshuri hafi 800.

Yagize ati: “Abapfuye ahanini ni abo mu gice cy’incuke”.

Ntabwo biramenyekana icyateye iyo nkongi y’umuriro.

Niger ni cyo gihugu cya mbere gicyennye cyane ku isi, nkuko bigaragazwa n’urutonde rwa ONU rw’iterambere rwakorewe ku bihugu 189.