Afurika: Abasaga miliyoni 30 bugarijwe n’ubukene bukabije kubera COVID-19

Ikigega cy’isi cy’imari (FMI/IMF) cyaburiye ko abantu barenga miliyoni 30 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara bugarijwe n’ubukene bitewe n’ingaruka zo mu rwego rw’ubukungu bagizweho n’icyorezo cya coronavirus.

Yasabye ibihugu bikize cyane gufasha ibihugu by’Afurika ngo birusheho kugera ku nkingo.

IMF igereranya ko ibihugu bimwe by’Afurika – bifite intego yo gukingira 60% by’abaturage babyo – bizacyenera kongera ho 50% ku mafaranga bikoresha mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu mwaka ushize, muri rusange ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bwagabanutseho hafi 2% – uwo ni wo mwaka wa mbere mubi cyane byari bigize mu bukungu.

Bisa nkaho kuba Afurika ituwe ahanini n’urubyiruko byayifashije kutagirwaho ubukana cyane na coronavirus ugereranyije no ku yindi migabane.

Ariko mu gihe abaturage b’Afurika biyongera byihuse cyane, umubare munini w’urubyiruko ucyeneye akazi.

Rero gahunda za guma mu rugo zikwiye kurangira vuba hashoboka, nkuko IMF ibivuga, ndetse inkingo zigatangwa vuba mu kugabanya ingaruka coronavirus yagize kuri uyu mugabane.

IMF igereranya ko ubukungu bwo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara buzazanzamuka uyu mwaka bukiyongeraho 3.4%, nubwo mu tundi turere twose two ku isi ho hitezwe ko ubukungu buziyongera kurushaho.

Ivomo:BBC