Rwamagana: Kuzuzanya hagati y’abashakanye byarwanyije igwingira mu bana

Abagabo bo mu murenge wa Muhazi bahuguwe n’umuryango wa gikirisitu Help a Child Rwanda ku bwuzuzanye hagati y’abashakanye, Bemeye gufatanya n’abagore babo mu gukora imirimo yose yo mu rugo ku nyungu z’umuryango n’uburere bw’abana babo. Ingo zemeye guhindura imwumvire, ntizikirangwa n’abana bagwingiye.

Umwe mu baturage bo mu murenge wa Muhazi, mu karere ka Rwamagana wtwa Kayiranga Martin yemeye gusaranganya n’umugore we imirimo yose irebana n’urugo bashinze muri 2018. Ni nyuma yuko umuryango wa gikirisitu Help a Child Rwanda ubakanguriye gufatanya hagati y’umugabo n’umugore ku nyungu z’umuryango wabo, ati “Uyu muryango wankanguye cyane, nari meze n’umurwayi pe! Dore nahoraga mfite amakimbirane n’umugore wanjye kubera kutamenya igikwiye. Sinarinzi ko uburere bw’umwana bureba ababyeyi b’abagabo, kuko  numvaga ko ikinshishikariza ari guhahira urugo no kurukorera, indi mirimo ikaba iy’umugore”. Kayiranga yemera ko yashoboye kuba umufatanyabikorwa w’umugore we kuburyo ateka akanakarabya abana mu gihe umugore we yagiye gucuruza. Ibi byari ikizira kera atarahugurwa na Help a Child Rwanda.

Kaneza Jean Luc, umusore w’imyaka 26, nawe yarafite umyumvire imwe nk’iya Kayiranga. Ariko we yarushagaho akarwana n’umugore we bapfuye inshingano atujuje, cyane cyane kudahahira urugo. Umugore we Nyiraneza Claudine, yemera ko umugabo yahindutse cyane, ati “Dore, yahoraga mu kabari, kandi abandi bagiye gushaka imibereho. Abana bacu bahoranaga inzara, bambaye ubusa, kuko tutashyiraga hamwe imbaraga zacu. Ariko, amahugurwa twahawe na Help a Child Rwanda, yatumye umutware wanjye yisubiraho. Ubu niwe utegura abana kugirango bajye ku ishuri kuko mba nazindutse cyane njya gucuruza mu isoko, kandi yagabanyije cyaje kunnwa inzoga“.

Nyuma y’imwaka ibiri uyu muryango uje guhugura abashakanye ku byuzuzanye n’uburezi bw’abana, hari imiryango mu murenge wa Muhazi yahise izirikana ko  umugabo atihagije iyo adafatanya n’umugore we, kandi n’umugore akaba atihagije iyo adafatanya n’umugabo we. Impinduka zatangiye kugaragarira buri wese ku ngo zemeye  kandi zigashyira mu bikorwa inyigisho zahawe.

Munyaneza Edmond umwe mu barimu bo mu murenge wa Muhazi atangaza ko burya abantu benshi bagira imyifatire runaka kubera kutagira amakuru, ati “Wari uziko ubwuzuzanye ari inkinki ya byaso mu muryango? Iyo umugabo n’umugore bashyize hamwe, umuryango wose utera imbere. Iriya miryango y’abashakanye bahoraga mu makimbirane adashira. Ariko ubu nibo bantu bafatirwaho urugero. Abana babo basigaye biga neza, kandi bafite isuku, bitandukanye na kera”.

Mu kiganiro ubuyobozi bwa Help a Child Rwanda bwagiranye n’itangazamakuru ku kicaro cyawo kiri i Kigali/Kacyiru; hagaragajwe ko hari imiryango igenda ihinduka kubera inyigisho zahawe ku mibanire y’abashakanye. Mu turere Help a Child Rwanda ikoreramo, nka Rwamagana, abagore bazi guteka indyo yuzuye  mu rwego rwo kurwanya ingwingira ry’abana. Zimwe mu ngaruka ni uko ingo nyinshi zamenye kurwanya ingwingira  ry’abana, hitabwaho guteka indyo yuzuye. Ni byo Rachel Nyiracumi yosobanuriye abanyamakuru ababwira ko Help a Child Rwanda ikorera mu turere twa Rusizi, Rwamagana na Bugesera. Aho hose, ababyeyi batojwe ubwuzuzanye no gushyira hamwe kugira ngo biteze imbere, ariko cyane cyane bita ku inyungu z’umwana.

Ntakirutimana D.