Uko umuryango Help a Child mu Rwanda warwanye urugamba rwo guhindura imyumvire y’abafatanyabikorwa bawo

Guhera mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango nterankunga yagobotse u Rwanda ifasha abaturage kubona ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ingenzi byari bikenewe mu gihe igihugu cyari kitariyubaka nyuma yo gusenywa n’intambara na jenoside.

Imyumvire bamwe mu baturage bagumanye ku bijyanye no kubonamo buri mufatanyabikorwa uje kubaha no kubitaho nkuko byari bimeze nyuma gato ya je nkuko biherutse kugaragazwa n’Umuyobozi wa Help a Child ishami ry’u Rwanda, Nshimiyimana Jean Claude, hari mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Ati “ Imbogamizi zari zishingiye ku myumvire y’abaturage kubera ko twigeze kugira ibihe bibi mu Rwanda birangira haje imiryango nterankunga (ONG) ibafasha ibaha ibiribwa n’ibinyobwa, buri gihe babona ONG nk’umuterankunga ariko ubungubu uburyo buriho ntabwo mu by’ukuri ONG ari umuterankunga ni umufatanyabikorwa, bivuze ko hari uruhare rwa leta, urw’umuryango utari uwa leta ndetse n’urw’umuturage kugirango iterambere rikunde.”

Yungamo ati Rero byaragoye cyane ku muturage kumwumvisha ko umuryango runaka uje ariko nawe agomba kubigiramo uruhare rwe. nk’amarerero bari bamenyereye ko yubakwa, bakabashakira abarimu, banibaza uburyo umwana w’imyaka itatu ajya kwiga, kandi bamenyereye ko atangira afite imyaka 7.

Nshimiyimana avuga ko buhoro buhoro iyo myumvire yaje guhinduka, ati “Rero nakwishimira yuko cyari ikibazo cya mbere kidukomereye kumvisha umuturage ko umwana ashobora kuva mu rugo akiga kuva ku myaka itatu, akanamubwira ko agomba kugira uruhare mu myigire ye, ukumva bamwe baravuze bati ubundi se iyi ONG ni bwoko ki ko abandi babiduheraga ubuntu. Aho iyo myumvire yahindukiye rero babona ko twabafashije kwifasha, ni kimwe mu byo twishimira nubwo byatudindije guhindura imyumvire; burya bitwara igihe.”

Nshimiyimana avuga ko kujyanamo n’abo baturage aribo bifitiye akamaro, kuko bunguka ubumenyi ndetse n’imyumvire igatera imbere, cyane ko uwo mushinga cyangwa umuryango mpuzamahanga ubafasha uba utazaguma mu Rwanda ubuziraherezo.

Ati “ Niyo mpamvu ngo ibyo bakora babifatanya n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa bakabigiramo uruhare.  Mu bafatanyabikorwa harimo n’imiryango nyarwanda.”

Uyu muyobozi avuga ko ari umushinga mpuzamahanga utazaguma mu Rwanda ubuziraherezo ni yo mpamvu ngo ibyo bakora babifatanya n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa bakabigiramo uruhare.  Mu bafatanyabikorwa harimo imiryango nyarwanda.

Uwizeye Alex ni umukozi wa Help a Child ushinzwe Urubyiruko no guhanga umurimo, yabwiye abanyamakuru ko muri gahunda z’uyu muryango wigisha urubyiruko kwihangira umurimo ariyo mpamvu bashikariza abo mu turere bakoreramo twa Bugesera, Rwamagana, Rusizi kwibumbira mu matsinda kugira ngo bibafashe kwiteza imbere.

Urwo rubyiruko rwibumbira mu matsinda kugira ngo rwigishwe guhanga umurimo no kwizigama. Ibyo yemeza ko bimaze gutanga umusaruro kuko benshi bamaze kwiteza imbere, biciye mu gukorana  n’ibigo by’imari rubitsamo  amafaranga.

Izi koperative zikorera mu Karere ka Bugesera, Rwamagana, Rusizi ariko umuryango Help a Child uvuga ko hari gahunda yo  gukomeza gukorera mu tundi turere mu rwego rwo gukomeza kwigisha urubyiruko guhanga umurimo no kwivana mu bukene.

Uwo muryango watangiye gukorera mu Rwanda mu 2008 ufite ibikorwamu turere twa Bugesera, Ngoma na Rusizi, gusa biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2024 uzabyagurira no mu tundi.

 

Ntakirutimana D