Hagagarajwe ibikomeje gutuma abakozi ba Leta bava mu nzego zimwe bakajya gushaka imirimo ahandi

Isesengura kuri Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, igaragaza ko umushahara muto no kudahemberwa impamyabumenyi kuri bamwe mu bakozi ba Leta, ari kimwe mu bituma bamwe mu bakozi ba Leta bava mu nzego zimwe bakajya kwishakira imirimo ahandi.

Ibi byagarutsweho n’inteko rusange y’umutwe w’abadepite kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagezwagaho Raporo ya Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu kuri iyo ngingo.

Mu mwaka umwe gusa, abakozi 60 bavuye mu rwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta bajya kwishakira akazi ahandi.

Ikibazo cy’abakozi ba Leta bava mu mirimo yabo bakajya kwishakira akazi ahandi, ni kimwe mu bikubiye mu isesengura ryakozwe na Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu mu mutwe w’abadepite.

Ubusumbane mu mishahara no kudahemberwa impamyabumenyi bafite kuri bamwe mu bakozi ba Leta, nibyo bamwe mu badepite bagaraagza nk’ibitera igihombo Leta ndetse no kuva mu kazi bya hato na hato.

Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo by’umwihariko ku rwego rw’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, inteko rusange umutwe w’abadepite yemeje ko hari ibigiye kwigwaho nko kugabanya ibihe byo kuzamura mu ntera ntambike umukozi byajyaga bikorwa nyuma y’imyaka itatu, bigakorwa umwaka umwe ku buryo umukozi yajya ahabwa inyongera ya 5% ku mushahara asanzwe afata.

Urwego rw’umugenzi Mukuru w’imari ya Leta ntirufite gusa uruhare mu konoza imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, ahubwo ni rumwe mu nzego zifasha igihugu kugera ku mahitamo cyakoze, by’umwihariko ibijyanye no kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo.

Inkuru The Source Post ikesha RBA