Ibintu bine byo kwitega mu gihe Trump agezwa imbere y’urukiko

Nyuma yo kuva mu rugo rwe muri Florida kuwa mbere, Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika yamaze amasaha menshi ashize mu muturirwa we Trump Tower i New York agisha inama abanyamategeko mbere yo kugezwa imbere y’urukiko uyu munsi.

Trump ni we wa mbere wahoze ari perezida wa Amerika ugiye kugezwa imbere y’urukiko mu rubanza rw’inshinjabyaha.

Arashinjwa ko mu 2016 yishyuye umugore bivugwa ko bagiranye imibonano mpuzabitsina y’ibanga kugira ngo atabivuga, igikorwa kitemewe n’amategeko muri Amerika.

Byitezwe ko abapolisi hamwe n’abakozi b’urwego rwa Secret Service rurinda abategetsi bo hejuru ba Amerika n’abahoze ari bo, baza kuba bari kuri imwe mu mihanda ya New York kugera ku nzu y’urukiko rwa Lower Manhattan.

Urubanza rwe ruratangira saa 14:15 ku isaha yaho, biraba ari 20:15 ku isaha ya Gitega na Kigali none kuwa kabiri.

Abanyamategeko be bamaze gutangaza ko Trump ari buhakane ibyo aregwa.

Mbere na mbere ni iki cyabaye hagati ya Trump na Stormy Daniels?

Stormy Daniels, amazina ye nyakuri ni Stephanie Clifford, yahoze ari umukinnyi wa pornography wabigize umwuga, mu biganiro n’abanyamakuru yavuze ko yahuye na Trump mu mukino wa golf wo gufasha mu 2006.

Avuga ko nyuma yabwo bagiranye imibonano mpuzabitsina mu cyumba cya hotel i Lake Tahoe, agace kari hagati ya leta za California na Nevada.

Icyo gihe umunyamategeko wa Trump yahakanye yeruye ko ibyo bintu byabayeho.

Abajijwe niba Trump yaramusabye ko iryo joro ryabo azarigira ibanga, Daniels yasubije abanyamakuru ati: “Nabonaga nta kibazo abifiteho. Yasaga n’uwirata.”

Umugore wa Trump icyo gihe, Melania, ntabwo yari yaje kuri iryo rushanwa rya golf, kandi yari akimara kubyara.

Daniels yavuze ko nyuma yagiye akorerwa iterabwoba ko navuga ibye na Trump azagirirwa nabi, bigeze mu 2016 ubwo Trump yarimo yiyamamaza bamusaba ko bamwishyura agaceceka.

Daniels yabwiye abanyamakuru ko yemeye kwishyurwa kuko yari anafite ubwoba bw’umutekano w’umuryango we.

Ibintu bine byo kwitega kuri uru rubanza:

1. Ni ibihe birego Trump aregwa?

Umushinjacyaha wa Manhattan, Alvin Bragg, amaze igihe mu iperereza ku kuba Michael Cohen wahoze ari umunyamategeko wa Trump yarishyuye $130,000 (arenga miliyoni 140Frw) umugore wahoze ari umukinnyi wa porn witwa Stormy Daniels, ibyakozwe kugira ngo atavuga iby’uwo mubano wari kwanduza isura ya Trump mu gihe yari agiye kwiyamamariza gutegeka Amerika.

Trump yasubije ayo mafaranga uriya munyamategeko we Cohen, ariko mu nyandiko y’uku kumwishyura bavuze ko ari ubwishyu bw’akazi ko kumwunganira mu mategeko.

Abashinjacyaha bavuga ko ibi ari uguhimba inyandiko, na byo bikaba icyaha i New York, kandi byitezwe ko iki na cyo agisomerwa nk’icyaha.

Joe Tacopina, umunyamategeko wa Trump, mu cyumweru gishize yavuze ko yiteze ko umukiriya we azaregwa ibyaha bitandukanye bigera kuri 30 – kubera ko buri cheque Trump yasinyiye Cohen izabarwa ukwayo.

2. Mu byo aregwa hari ikizaba icyaha gikomeye?

Muri New York, guhimba/kubeshya inyandiko bishobora kuba icyaha gikomeye iyo bikozwe hagamijwe gukora ikindi cyaha.

Abakurikiranira hafi uru rubanza bavuga ko kimwe mu byaha Trump aregwa gishobora gushyirwa mu rwego rw’icyaha gikomeye (felony).

Icyo cyaba ari ikihe? Ibimenyetso byinshi biraganisha ku guhonyora amategeko y’imari agenga amatora – Cohen we yamaze guhamwa no kurenga ku mategeko y’imari mu matora no kunyereza imisoro bigendanye na buriya bwishyu yahaye Stormy Daniels.

Daniels yarishyuwe ngo aceceke ibye na Trump mu gihe uyu yarimo yiyamamariza gutegeka Amerika

AHAVUYE ISANAMU,GETTY IMAGES

Insiguro y’isanamu,Daniels yarishyuwe ngo aceceke ibye na Trump mu gihe uyu yarimo yiyamamariza gutegeka Amerika

Ibyo bivuze ko abashinjacyaha babona ko Trump yagerageje guhisha ko yishyuye Daniels kuko atashakaga ko abatora bamenya ibye na we – bivugwa ko Daniels yishyuwe mu byumweru bicye mbere y’amatora ya 2016, bityo birashoboka ko babifata nk’ibigendanye n’ibikorwa byo kwiyamamaza.

Ibyaha bikomeye byo kubeshya/guhimba inyandiko bihanishwa igihano kiri hejuru cyo gufungwa imyaka itanu, nubwo kenshi bisanzwe ko abo bihamye igifungo gisubikwa, cyangwa bagacibwa amande.

Nubwo yahamwa n’ibi byaha, hari amahirwe menshi ko Trump adashobora gufungwa cyangwa kubuzwa kwiyamamaza mu matora ataha, kandi Trump yabisobanuye neza ko atazareka kwiyamamaza mu matora ya 2024.

3. Undi mugore wishyuwe na we yakwiyongeraho?

Abashinjacyaha babajije nibura undi mutangabuhamya Karen McDougal wahoze agaragara mu mashusho ya Playboy magazine wishyuwe $150,000. Uyu na we avuga ko yagiranye imibonano mpuzabitsina na Trump mu 2006.

Uyu ayo mafaranga yayishyuwe n’ikinyamakuru National Enquirer, icyo ibinyamakuru muri Amerika bivugwa ko byari bigamije ko inkuru ye hatagira ahandi itangazwa.

Ntabwo bizwi neza niba Karen yarabajijwe mu birego biri ukwabyo, cyangwa se ari ugushaka ibindi bimenyetso ku myifatire ya Trump igendanye n’urubanza arimo rwa Stormy Daniels.

4. Uru rubanza kuri Trump rukomeye bingana iki?

Iburanishwa rye ryitezwemo ko abashinjacyaha bavuga ibyo Trump yakoze, birimo amakuru y’uburyo, igihe, n’impamvu ibi bigize ibyaha arimo kuregwa.

Ni ibisanzwe ko umushinjacyaha wa Manhattan akurikirana abantu ku guhimba inyandiko mu by’imari n’ubucuruzi, ariko kubahamya icyaha gikomeye (felony) bishobora kugorana, nk’uko Norm Eisen, inzobere mu mategeko yo kurwanya ruswa wo muri Brookings Institution, abivuga.

Umushinjacyaha Alvin Bragg wa Manhattan biramusaba guhamya ko Trump yari azi neza ko arimo kwica itegeko kandi ko yahimbye/yabeshye inyandiko agamije ko bimufasha mu kwiyamamaza kwe.

Bragg ashobora kugaragaza itegeko runaka rya New York ribuza abakandida guca “inzira zitemewe” mu bikorwa byo kwiyamamaza, nk’uko Jerry Goldfeder, umunyamategeko w’inzobere mu matora no kwiyamamaza, abivuga.

Abanyamategeko ba Trump bavuga ko kwishyura Stormy Daniels byakozwe mu kurinda ko umuryango we uhimbirwa ibinyoma, ko bitari bifitanye isano no kwiyamamaza.

Icyo gihe Daniels ngo yarimo akangisha ko azareka ibyo bumvikanye byo kubika ibanga ry’imibonano yabo, nk’uko ikinyamakuru Washington Post cyabitangaje.

Tacopina wunganira Trump ati: “Yagomba kwishyura amafaranga kuko hari hagiye kuvugwa ibintu mu ruhame byari kumusebya.”

Itsinda rimwunganira rishobora gukomeza gushimangira iyi ngingo mu rukiko, nk’uko inzobere zibivuga, ariko ishobora kwibazwaho kubera igihe kwishyurwa byakorewe.

David Super, umwalimu muri Georgetown University Law Center, ati: “Ibyo bishobora kumvikanisha ko byatewe no kwiyamamaza, ko atari ugushaka kumubuza kumusebya gusa”.

Ivomo: BBC