Bugesera: Kumenya ibibi bya COVID-19 bituma bitabira gukingiza abana babo

Muri gahunda yo gukingira abana guhera ku myaka itanu urukingo rwa COVID 19, mu Murenge wa Gashora, mu Karere ka Bugesera mu ntara y’i Burasirazuba hazakingirwa abana bagera kuri 942 binyuze mu Bigo Mbonezamikurire by’abana bato.

Mu Kagari ka Kagomasi, kuri uyu wa 30 Werurwe 2023, ababyeyi batandukanye bari babukereye bazanye abana babo ku bakingiza COVID-19, baganira n’abanyamakuru bahugurwaga n’Umuryango ABASIRWA kuri iyo gahunda y’ikingira.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na The Source Post, bavuga ko bumva neza ibyiza n’akamaro k’urukingo bya Covid -19 cyane ko ubukana bwayo babuzi.

Umwe mu babyeyi witwa Tuyisenge Patrice, wari hafi y’ibiro by’akagari ka Kagomasi yaje gukingiza umwana we, yagize ati” kuzana umwana kumukingira, ni kugirango murinde kuzarwara covid kuko nabonye ubukana bwayo”

Uwitwa Mukagasana Dativa nawe yashimangiye ko imyumvire y’ababyeyi kubirebana no kugingiza abana iri hejuru cyane ko benshi bumva neza akamaro bifite abana nabo.

Ati ” Nta myumvire mibi nigeze ngira ku bijyanye n’inkingo, icyorezo cya covid narabibonye cyahitanye abantu benshi, ariko aho inkingo ziziye impfu zarahagaze, niyo mpamvu rero nazindukanye umwana wanjye kuko nzi akamaro k’urukingo.

Mukagasana yongeyeho ko kubera ukuntu yumva bikwiye gukingira umwana byatuma azana n’abandi bana b’abaturanyi babimusabye kubera ko batabashije kuboneka.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gashora, Habimana Landourd, avuga ko mu munsi umwe gusa bamaze gukingira abana 71.

Yavuze ati ” Binyuze muri gahunda y’ibigo mboneza mikurire twasanze bizatanga umusaruro mwiza mu gukingira aba bana kuko bahuye n’imbogamizi y’imyumvire kuri bamwe mu babyeyi ba

Ifoto ya Titulaire

Mu Bigo mbonezamikurire by’abana bato byo mu Murenge wa Gashora hatangiye igikorwa cyo gukingira abana b’imyaka itanu COVID 19, bitenganyijwe ko abazakingirwa bose muri uriya murenge bose hamwe bagera kuri 942.

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Imanishimwe Yvette, avuga ko mu karere kose ka Bugesera abana bari hagati y’imyaka 5 na 11 bazakingirwa ari 71,570 mu gihe muri bo abagera ku bihumbi 30,442 bamaze gukingira

The Source post