Mu myaka ibiri Leta izaba yarangije kuvugurura inyubako zikoreramo utugari
Leta y’u Rwanda yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere inyubako zikoreramo ibiro by’utugari bizaba bikorera ahabereye umuturage.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yavuze ko icyo kibazo bagihagurukiye. Yabisobanuye ubwo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari 2148 (ba rushingwangerero) bahuraga n’Umukuru w’u Rwanda yahuraga nabo kuwa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023.3.28
Umwe muri ba rushingwangerero yabajije igikorwa mu kugirango akagari gatangirwamo serivisi z’ibanze zitangirwe aheza. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yahise asubiza ko iby’iki kibazo bizaba byararangiye mu gihe cy’imyaka ibiri.
Ati “Twiyemeje ko mu myaka ibiri, iki kibazo kizaba cyararangiye.”
Yungamo ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha izatangira muri Nyakanga 2023 bazatangira gusana inyubako za mbere, mu gihe mu gihe cyagenwe [ mu myaka ibiri] izo nyubako zizaba zararangiye. Ibyo kandi ngo babiganiriyeho n’abayobozi batandukanye b’inzego z’ibanze ku buryo bizashyirwa mu bikorwa, by’umwihariko hakazanifashishwa umusoro wakirwa mu turere.