Umukuru w’u Rwanda yasabye ba Gitifu b’Utugari guhihibikanira umuturage

Umukuru w’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi b’utugari n’abandi bose muri rusange kubahiriza inshingano zabo mu rwego gufasha umuturage kugira ubuzima bwiza.

Yabigarutseho kuwa 28 Werurwe 2023, mu ijambo yagejeje kuri ba Rushingwangerero [abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari] yahuye nabo nyuma yuko basoje itorero ryabo rimaze igihe ribera i Nkumba mu Karere ka Burera.

Umukuru w’u Rwanda abwira abo banyamabanga Nshingwabikorwa ko bagomba kubahiriza amahugurwa bahawe bityo bakanoza inshingano zabo.

Agira ati “Mwese uko muri hano n’amahugurwa mwahawe, ibiganiro byose mwagize, bijyanye n’inshingano zanyu, mufitiye igihugu ndetse twese duhuriraho nk’abanyagihugu cyangwa abakorera mu nzego zitandukanye. Mu mahugurwa mwagize, igihe cyose mwamaze aho mwari muri muri hamwe muri aya mahugurwa, ndizera ko mukwiriye kuba mwarahereye ku nshingano mufite, mukabanza mukazumva.”

Ba Rushingwagerero bishimiye guhura n’Umukuru w’u Rwanda

Agaruka ku kibazo cy’abana bagwingira, abata ishuri n’abahinduka abo ku mihanda abo bayobozi ntacyo babikoraho.

Ati “Aho muba muri mu rwego muriho mukoreraho, urwego rw’akagari, iyo hari abana bavuye mu mashuri, bataye amashuri, bagahinduka inzererezi, nabyo biri mu nshingano mwagombaga kuzuza, kugwiza umubare w’inzererezi muri ako kagari biri mu nshingano mufite? Uzasubira inyuma ubabwire ko ufite izingana gutyo, uko umubare uzamuka uvuge ko ari bwo wujuje inshingano wari ufite? Kugirango umubare uzamuke haba habaye iki, cyangwa ntihakozwe iki?”

Yungamo ati “Abana barwaye bwaki, abagwingira, ibijyanye n’ubuzima bwabo, aho uri urababona barahari, biterwa n’iki?”

Umukuru w’u Rwanda

Akomoza ku bijyanye n’uwavuze mu izina ry’abo banyamabanga nshingwabikorwa wasabye ko bakongererwa umubare w’abakozi ku rwego rw’akagari ndetse n’umushahara, Umukuru w’u Rwanda yasabye ko hari ibikwiye kubahirizwa bitakorwa bikaba ari uguta igihe.

Ati “Mu bushobozi bwacu, iyo twabishoboye, mukwiriye guhembwa neza, ariko uko guhembwa neza kugomba kujyana n’imikorere myiza n’umusaruro. Ntabwo wakongera umubare, ngo wongere umushahara ariko ibikorwa n’ibibivamo bikomeze ari bya bindi, kwaba ari uguta igihe.”

Minisitiri w’intebe (ibumoso), Umukuru w’u Rwanda (hagati) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (iburyo)

Ku bijyanye n’imikorere n’imikoranire bidakwiye, Umukuru w’igihugu yavuze ko ari amakosa atuma hari ibisenyuka ndetse harimo n’ibishobora kujyana ubuzima bwa muntu, bityo asaba kubikosora.