Rutsiro: Izungura  ry’ imitungo ryabaye  intandaro y’ amakimbirane mu miryango irebana ay’ingwe

Nyuma y’izungura ku mitungo y’abo mu muryango wa Nyirashuri Bonifride mwene Ntambiyukuri Stanislas n’uwa Mukabagaruka Immaculee washakanye na Munyakayanza Boniface yitabye Imana, aba  bose batuye mu murenge wa Mushubati akarere ka Rustiro, amakimbirane inzangano no kutarebana neza kuri buri ruhande byabagejeje mu nkiko.

Abo mu muryango Bonifride bavuga ko bahangayikishijwe n’amasambu y’umubyeyi wabo Ntambiyukuri Stanislas yazunguwe hadakurikijwe itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura. Bagira bati “twakorewe akarengane n’inzego zibanze zo mumurenge wa Mushubato zirengagije amategeko nkana bagatwara imitungo yacu”.

Mukobwajana Florence, umwana wa mukecuru Nyirashuri Bonifride agira ati “Ntambiyukuri Stanislas yapfuye tariki 20/012/1942, Mukamugema Dancilla wazunguye ibyacu 100%  yavutse 1944  hashize imyaka ibiri Sogokuru Nyambiyukuri apfuye, na Munyakayanza Boniface yavutse 1946 Ntambiyukuri amaze imyaka ine yitabye Imana, aba bose bazunguye ibyacu 100%. Ni akarengane gakomeye kubona umuntu mudahuje amasano aza gutwara iby’abandi abifashijwemo n’inzego zibanze”.

Imanza zakijije amakimbirana ariko aracyakomeje

Mu rubanza RC0120/2015/TB/GIH rwaciwe kuwa 20/12/2017 mu Rukiko rwisumbuye rwa Karongi, Nyirashuri Bonifride n’umukobwa we Antoinette bakatiwe gufungwa kubwo gukoresha impapuro mbimbano bo bavuga ko zatanzwe n’inzego z’ibanze za Mushubati akarere ka Rutsiro.

Mu rubanza RP00021/2018 /TGI/KNG  rwaciwe tariki 19/07/2018  n’Urukiko rwisumbuye rwa Karongi hagaragara irangiza manza RC0120/2015/TB/GIH rwaciwe ku wa 20/12/2017, n’urubanza RC0045/16/TB/GIH.

Mukabagaruka Immaculee  washakanye na Munyakayanza Boniface, bivugwa ko bazunguye 100% kandi bari bakwiye kuzungura 50%, avuga ko Nyirashuri Bonifride yemeza ko   umubyeyi wabo Ntambiyukuri  Stanislas   yapfuye  taliki 20 /12 1942 bivuze ko abavandimwe bavutse nyuma bayo badahuje se.

Mukabagaruka Immaculee , agira ati “Iyi taliki 20/12/1942 yemejwe gushyirwa kuri attestation de deces bivuze ko Ibuku yiswe iye, nyamara nyuma  y’ ubushakashatsi bwakoze n’ubushinjacyaha bwasanze ko amabuku yo muri icyo gihe itandikwagaho italiki y’ urupfu rwa nyirayo ahubwo  iyi taliki yabaga yanditseho ari iy’ itangwa ry’ ibuku.  Urubanza RP00021/2018 /TGI/KNG rubiva imizi byimbitse”.

Yakomeje avuga ko abana bose ba Ntambiyukuri  bakuriye mu rugo rumwe barerwa n’ ababyeyi  babo ndetse hari n’ abahubatse muri abo Nyirashuri yita ko badahuje amasano. Yagize ati “icyo gihe cyose nta numwe mu bavandimwe wigeze azamura urubanza ry’ uko hari abaduhe amasano mu muryango. Abana bose bisangaga mu rugo, ibi rero bikagarazako ari imigambi nyirashuri avumbuye vuba yo kugirango yikubire imitungo wenyine.  abana bose barangana mu rugo kandi bagomba kuhisanga mu buryo bumwe  kuko abo babambura  ababyeyi nta bandi  babahaye bo kubasimbura  twizeyeko inkiko zizatwereka ko zitabera” .

Ubuyobozi bw’akagari ka Cyarusera mu murenge wa Mushubati, buvugako iki kikibazo bakizi kiri mu nkiko. Bugira buti “ ni ugutegereze ibyo inkiko zizemeza. Iby’izungura  byo byararangiye ntibyakozwe n’inteko y’abunzi nkuko bariya bo mumuryango wa Bonifride babivuga byaciwe n’urukiko. Hasigaye kurebwa ibyaha Penal Nyirashuri Bonifride n’umukobwa we Antoinette bakurikiranyweho uko urukiko ruzabyemeza”

Abanyamategeko hari icyo bavuga ko bibazo nk’ibi

Nizeyimana Elia, umunyamategeko akaba n’inzobere mu bijyanye n’amategeko y’umuryango avuga ko Itegeko ritegeka ko umwana azungura ku ruhande rw’umubyeyi we  umwinjiza muri uwo mutungo. Yagize ati “ ndi umucamanza, icyo navuga ni uko natanga ½ ku mugore ikindi ½ kikaba kuri nyina w’umuzungura. Hagabanwamo abana bo ku mugore w’isezerano no ku mugabo utari uw’isezerano kugira ngo bikemuke neza.

Iregeko rishya rigena impano n’izungura

Itegeko rishya rigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura riteganya ko imanza zose zari mu nkiko mbere y’uko iri tegeko rishya ritangira gukurikizwa zizaburanishwa hakurikijwe ibiteganywa naryo ariko nta gihinduwe ku mihango y’iburanisha yakozwe.

Izungura ryafunguwe guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 ariko igabana rikaba ritaraba, rizakorwa hakurikijwe iri tegeko (ingingo ya 101).

Byiringiro Jean Elysee