Leta y’u Rwanda yirukanye abakozi muri za minisiteri, ishyira Kanzayire Denyse mu mwanya wo hejuru muri MHC

Leta y’u Rwanda yirukanye bamwe mu bakozi bayo bakoze amakosa atandukanye, ishyira abandi mu myanya barimo Kanzayire Denyse wazamuwe mu ntera mu Nama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC).

Yasimbuye kuri uyu mwanya w’umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushakashatsi n’iterambere ry’ireme ry’ibitangazwa mu binyamakuru (Director of Media Content, Research and Development), Ntwari Nathan wari wawuhagaritsweho kubera amakosa akomeye yacyekwagaho nyuma akaza kwirukanwa burundu na Minisitiri w’Intebe. Uyu wahawe uyu mwanya yari asanzwe ashinzwe guhuza MHC n’abagana uru rwego (Public Relations officer).

Gushyira mu myanya aba bayobozi no kwirukana abandi byatangajwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018.

Iyi nama yateranye yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Iyi namayemeje iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana
DUSABIMANA Syridion wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gusakaza
ibikomoka ku matungo mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi
n’Ubworozi mu Rwanda (RAB) kubera ikosa rikomeye yakoze ryo mu rwego
rw’akazi;

– Iteka rya Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta
Madamu MBABAZI Margaret wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Ubutegetsi n’Imari mu Kigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda
(INMR), kubera ikosa rikomeye yakoze ryo mu rwego rw’akazi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana
TOTO WA MUGENZA Emmanuel wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Igenamigambi, Ikurikiranabikorwa n’Ikoranabuhanga mu Kigo cy’Igihugu
cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) kubera
ikosa rikomeye ryo mu rwego rw’akazi;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta Bwana
RUHUMURIZA Albert wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutegetsi
n’Imicungire y’Abakozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere rya
Transiporo (RTDA) kubera ikosa rikomeye ryo mu rwego rw’akazi;

– Iteka rya Minisitiri rihindura Iteka rya Minisitiri Nº04/CAB.M/08 ryo ku wa
24/07/2018 rishyiraho amabwiriza ajyanye n’iby’Indege za Gisiviri.
8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo
bukurikira:

 MURI MINISITERI Y’IMARI N’IGENAMIGAMBI /MINECOFIN

Bwana KWIZERA Jean Florent: Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga
n’itumanaho /Director of ICT Unit.

 MURI MINISITERI Y’UBUREZI (MINEDUC)

– Bwana HABIMANA Fabien: Umuyobozi w’Ishami rya Siyansi,
Ikoranabuhanga, Guhanga ibishya n’Ubushakashatsi/Director of Science,
Technology, Innovation and Research Unit;
– Bwana NIYOMANA MICO Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami
ry’Igenamigambi rya Gahunda z’Uburezi/Director of Education Policy
Planning and Analysis Unit;
– Madamu KUBWIMANA Fortunée: Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzuzi
bw’Indimi n’Ubumenyamuntu/Director of Languages and Humanities
Inspection Unit.

 MU KIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE IMIYOBORERE/RGB

Madamu MUKASEKURU Rahab: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari
n’Ubutegetsi/Director of Finance and Administration Unit.

 MU KIGO CY’IGIHUGU GISHINZWE GUTEZA IMBERE AMAKOPERATIVE/RCA

Bwana NKUBITO James: Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi no
Guteza imbere Amakoperative/Director of Planning and Cooperative
Promotion Unit.

 MU NAMA NKURU Y’ITANAGAZAMAKURU/MHC

Madamu KANZAYIRE Denyse: Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru
n’Ubushakashatsi/Director of Media Content, Research and Development.

 MU KIGO GISHINZWE UBUZIMA MU RWANDA/RBC

Bwana MPABUKA Etienne: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gupima
indwara ziterwa na Virusi/Director of Immuno-Virology Unit.

 MU KIGO GISHINZWE GUTEZA IMBERE UBUREZI MU RWANDA/REB

– Madamu SENGATI Diane: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere
Imfashanyigisho z’Ikoranabuhanga/ Director of Digital Content and
Instructional Technology Development Unit;
– Bwana GATERA Augustin: Umuyobozi w’Ishami ry’Amasomo
y’Indimi/Director of Language Subjects Unit;
– Bwana GASINZIGWA G. Peter: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ibizamini by’amasomo y’Ubugeni n’Ubumenyamuntu/Director of Arts & Humanities Subjects Question Item Bank Unit;
– Bwana RUTALI Gerard: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Gutoranya,
Gushyira abanyeshuri mu myanya, Gutunganya no Gutanga
Impamyabumenyi/Director of Selection, Orientation and Certification Unit;
– Bwana NDAYAMBAJE Johnson: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
ibizamini by’amasomo y’indimi/Director of Language Subjects Question
Item Bank Unit;
– Bwana BUHIGIRO Seth: Umuyobozi w’Ishami ryo guteza imbere
Imiyoboro y’Ikoranabuhanga/Director of Connectivity and Network
Development Unit;
– Bwana KANAMUGIRE Camille: Umuyobozi w’Ishami ry’Ibizamini
by’Imibare na Siyansi/ Director of Math & Science subjects Question Item
Bank Unit;
– Bwana MURASIRA Gerard: Umuyobozi w’Ishami ry’Amahugurwa
y’Abarimu/Director of Teacher Training Unit;
– Bwana KAYUMBA Théogène: Umuyobozi w’Ishami
ry’Ikoranabuhanga/Director of ICT Unit.

 MU NAMA Y’IGIHUGU Y’AMASHURI MAKURU/HEC

Bwana GACINYA Desiré: Umuyobozi w’Ishami ry’Imicungire y’Inguzanyo
z’Abanyeshuri/Director of Bursary/Loan and Fund Management Unit.

 MU KIGO CYA LETA GISHINZWE GUTEZA IMBERE
UBUMENYINGIRO N’IMYIGISHIRIZE Y’IMYUGA MU RWANDA/WDA

Madamu UWAMAHORO Solange: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
kwemeza Impamyabumenyi no gutanga impushya zo gushyiraho
amashuri/Director of Qualification, Licensing and Accreditation Unit.

 MU ISHURI RIKURI RYIGISHA IMYUGA/IPRC

– Bwana UMUHERWA Gaston: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Amahugurwa y’Amashami ya Koleji (IPRC -Ngoma) /Director of Training
for College Campuses Unit – IPRC Ngoma;
– Madamu NIYOMBABAZI Irene: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
amasomo (IPRC-Kigali) /Director of Academic Services Unit – IPRC Kigali;
– Bwana KAJUGA Bernard Thomas: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Imibereho y’Abanyeshuri(IPRC-Kigali)/Director of Students Welfare Unit/
IPRC Kigali;
– Bwana KARANGWA David: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari (IPRC Gishari)/ Director of Finance Unit- IPRC Gishari;
– Madamu MUREBWAYIRE RUTABANA Beata: Umuyobozi w’Ishami
rishinzwe Imibereho y’Abanyeshuri (IPRC-Gishari) /Director of Students
Affairs Unit- IPRC Gishari;
– Bwana MUSHIMIYIMANA Jean Damascène: Umuyobozi w’Ishami
rishinzwe Ubuyobozi n’Abakozi (IPRC-Musanze) /Director of Human
Resource and Administration Unit – IPRCMusanze;
– Bwana NKURAYIJA Eric: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imibereho
y’Abanyeshuri (IPRC-Musanze) /Director of Students Affairs Unit – IPRC
Musanze.

Ntakirutimana Deus