Rusizi: Hari gukorwa urutonde rw’abafitanye isano na magendu bafatwa nk’abakwirakwiza coronavirus

Kuva mu karere ka Rusizi hagaragara abarwayi batanu banduye coronavirus byatumye ingamba zikazwa nu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo.

Ni muri urwo rwego, uyu munsi kuwa 1 Kamena 2020 hakozwe inama y’ibikorwa byo kurwanya coronavirus yahuje ubuyobozi bw’ibanze n’inzego z’umutekano, the Source Post yamenye imyanzuro yafatiwemo.

Imwe mu myanzuro yafatiwemo urimo ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ihana urubibi n’imipaka bakora intonde z’abakekwaho kwambutsa magendu ndetse n’abakekwaho kuyicuruza kugira ngo bakurikiranirwe bugufi badakwirakwiza icyorezo cya covid 19.

Hashyizweho itsinda (Command Post) ihuriweho n’inzego z’Ubuyobozi, ubuzima n’inzego z’umutekano ikurikirana ingamba ku bikorwa byo gushakisha abahuye n’abanduye n’ingamba zose zo gukumira iki cyorezo; hanozwe ubuhuzabikorwa byose.

Hari kandi itsinda rikorana na hoteli n’Ikigo Nderabuzima cya Nyakarenzo hashaka ibikenewe byose mu kwita ku barwayi birimo amafunguro n’ibindi.

Inzego z’umutekano zirakomeza gufasha inzego z’Ubuyobozi gukumira ibikorwa bya forode mu Mirenge yose ikora ku mipaka.

Abatwara imodoka zijyana ibicuruzwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari bacumbikiwe TTC Mururu, ibikorwa birahita bihagarara bahite bashyirwa mu kato (Quarantine)muri GS Gihundwe bazabanze bapimwe

Hemejwe ahantu h’akato (Quarantine Site) mu ishuri rysimbumye (ES )Gishoma ishyirwamo abantu bahuye n’abarwaye bose, hashyizweho itsinda rijya kuyitegura

Harashyirwaho imodoka ya bisi yo gutwara abantu bahuye n’abarwaye mu gihe cy’iminsi ibiri ndetse n’iya jeep yo gutwara abashyirwa mu kato igomba gukora amasaha 24.

Ikindi gikorwa ni ugukangurira Inzego z’Ubuyobozi mu Mirenge ihana umupaka n’u Buurundi kudahuga ku baturage batuyeyo iki gihe bakaba batahuka, bakarindwa kutagira umuturage wo mu Rwanda bahura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere aragena abakozi bunganira Imirenge y’Umujyi gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo kwirinda Covid19

Haaratangwa ikiganiro kuri RC Rusizi gikomeza gukangurira abaturage ingamba zo kwirinda, ari nako bakomeza guhuza amakuru hirindwa ikwirakwizwa ry’ibihuha.

The Source Post