Rurageretse hagati ya Mukeshimana n’Ubushinjacyaha ku byaha bya Jenoside no gutoroka kutavugwaho rumwe

Urukiko rukuru mu Rwanda rwumvise urubanza rwa Marie Claire Mukeshimana uburana n’ubushinjacyaha ibyaha bya jenoside. Mukeshimana arasaba ko urukiko rusubiramo urubanza rwe kuko yaburanishijwe n’inkiko Gacaca adahari, zimuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 19,  mu gihe Ubushinjacyaha bwo busaba ko urubanza rutasubirwamo kuko uregwa yahanwe ari imbere mu gihugu ngo akaza gutoroka ubutabera.

Ni urubanza rwabaye ku wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2018.  Uyu Mukeshimana ngo yakatiwe n’inkiko Gacaca zo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye, igifungo cy’imyaka 19, tariki ya 31 Ukwakira 2009.

Me Mukamusoni Antoinette wunganira Mukeshimana avuga ko mu zindi nkiko zabanje, uregwa yagiye yerekana impamvu ashaka gusubirishamo urubanza ariko ngo zikirengagizwa.

Me Nkwaya Eric uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko uregwa atavugishije ukuri, kuko ngo urubanza rwabaye ari imbere mu gihugu, kandi ngo azi ibyo ubutabera bwari bumukurikiranyeho, yanga kwitaba iburanisha mu nkiko Gacaca. Amenye igihano yakatiwe ngo yahise ahungira muri Amerika.

Akomeza avuga ko yakatiwe iki gihano arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal. Aha niho Me Mukamusoni ahera abaza impamvu izi nkiko zamuburanishije zikanamuhana kandi zari zizi  ko arwaye, akabaza impamvu batamuhamagaje ngo yitabe cyangwa ntiyitabe.

Uregwa yatsembye ihamagaza rubanza iryo ari ryo ryose rimuhamagarira kwitaba iburanisha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ugomba gusubirashamo urubanza ari uwo rwabaye ari hanze y’igihugu, kandi ko yagombye kuba agaragaza ibimenyetso, aho kubivuga gusa, naho ubundi ngo yari yaratorotse ubutabera.

Umwe mu bacamanza, yabajije ubushinjacyaha niba bumwemerera gusubirishamo urubanza nubwo yari yaratorotse ubutabera.

Siboyintore Jean Bosco ushinzwe gukurikirana abakekwaho ibyaha bya jenoside hirya no hino ku Isi, itegeko rishyiraho inkiko Gacaca, rigena ko iyo umuntu yaburanishijwe n’inkiko Gacaca adahari, iyo agarutse ashobora gusubirishamo urubanza, gusa ngo ntireba Mukeshimana kuko tariki ya 31 Ukwakira 2009 inkiko Gacaca za Mwurire zimaze guhana uregwa, aribwo yahise atoroka ubutabera. Yasabye urukiko gufasha ubushinjacyaha niba uregwa yari yaratorotse ubutabera. Hagaragaye dosiye ebyiri zitandukanye ku muntu umwe.

Ubushinjacyaha buvuga ko inkiko za Mwurire zamuhannye tariki ya 31 Ukwakira 2009, nyamara iyi dosiye ngo siyo imufunze, afunzwe n’iy’inkiko Gacaca za Mbazi ku itariki ya 31 Ugushyingo 2009, kandi hose yahanishijwe igihano cy’imyaka 19 y’igifungo.

Mukeshimana yavuze ko izi dosiye zisa n’izitandukanye, ariko ko Mwurire ari akagari, Mbazi ari Umurenge mu karere ka Huye.

Umucamanza yavuze ko mu byo bagomba kuzakoraho ubushishozi, ari ukumenya niba harabayeho urukiko gacaca rw’akagari n’urw’umurenge.Ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye gushaka inyandiko muri komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG kuri izi dosiye zombi, umucamanza akazabona gufata umwanzuro ku rubanza.

Inkiko Gacaca zafunze ibikorwa byazo mu mwaka w’2012 ziciye imanza zisaga miliyoni ebyiri mu gihe gito. Iburanisha ritaha rizaba tariki ya 15 Werurwe 2018.

Bimwe mu byagarutsweho ubwo Mukeshimana yoherezwaga mu Rwanda

 Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yohereje Mukeshimana Marie Claire gufungirwa mu Rwanda kuko yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yoherejwe ku wa Gatatu tariki 21 Ukuboza 2011, nkuko bigaragazwa n’inkuru yamukozweho icyo gihe.

Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri iki gihugu byemeje ko Mukeshimana w’imyaka 43 y’amavuko[icyo gihe] wari uri muri Leta ya Michigan yoherezwa mu Rwanda agashyikirizwa Polisi y’Igihugu.

Akigera i Kigali, yajyanywe muri Gereza Nkuru ya Kigali

Mukeshimana yahise yoherezwa muri Gereza Nkuru ya Kigali (1930) ku wa Kane tariki 21 Ukuboza 2011. Yahunze mu mwaka wa 2005 ubwo inkiko Gacaca zari zitangiye gukusanya amakuru, nyuma aza gukatirwa n’ uru rukiko mu mwaka wa 2009.

Aganira na IGIHE.com, umukuru w’urwego rushinzwe guta muri yombi abakekwaho Jenoside bahunze, Jean Bosco Siboyintore yavuze ko kuzanwa mu Rwanda kwa Mukeshimana ari intsinzi y’ubutabera.

Yagize ati : “Twakomeje gukorana n’ubutabera bwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika nyuma yo kumenya ko Mukeshimana ariho yahungiye mu 2005 kuko yumvaga ko hagiye gutangira iburanishwa ry’inkiko Gacaca aho yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 19 kuwa 31 Ukuboza 2009, bivuye ku ruhare yagize mu kugambanira Abatutsi bari bahungiye mu bigo by’ababikira i Save ngo bicwe muri Jenoside.”

Urukiko Gacaca rw’i Mbazi mu kagari ka Mwurire ho mu karere ka Huye rwahamije Mukeshimana Marie Claire wahoze akora mu mushinga wa World Vision mu gihe cya Jenoside ibyaha by’ ubwicanyi bwabereye i Save, ku bana bahavanywe abigizemo uruhare nyuma bakaza kwicwa.

Siboyintore yavuze ko uyu mugore abishaka yajurira iki gifungo yakatiwe na Gacaca kuko abyemererwa n’amategeko kuko yakatiwe adahari, ariko ngo igifungo yakatiwe gishobora kongerwa cyangwa kugabanywa. Yakomeje atanga ubutumwa agira ati ”ibi bikwiye kuba urugero ku bandi bashaka guhunga ubutabera, kuko ukuboko kw’ ubutabera ntaho kutagera.”

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’iki kinyamakuru,  Mukeshimana yatangaje ko yamaze kwandika ajurira, ubu akaba ategereje igisubizo.

Mukeshimana yafatiwe muri Amerika mu 2010 ubwo yageragezaga kwinjira muri iki gihugu. Yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Detroit Met