Sosiyete Volkswagen yatangaje icyayiteye gukorera imodoka mu Rwanda

 

Sosiyete Volkswagen igiye gutangira gukorera mu Rwanda, guhera muri Kamena uyu mwaka, Leta yizeye ibikorwa by’iyi sosiyete yemeza ko bizunganira igihugu mu gutera imbere no guteza imbere abaturage muri rusange kandi ruborohereza kubona imodoka hafi.

Umuyobozi w’iyi sosiyete muri Afurika y’Epfo Thomas Schaefer avuga ko iyi sosiyete yamaze kwandikwa mu Rwanda, ku buryo hashize umwaka ikoze iki gikorwa. Kugeza ubu ngo igiye gutangira gukora ibikorwa byayo byo guteranyiriza imodoka mu Rwanda mu minsi iri imbere ishoye asaga miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika mu cyiciro cya mbere. Izi modoka ngo zizagurwa n’Abanyarwanda aho kujya kuzivana kure, ndetse ngo n’abandi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Akomeza avuga ko mu cyumweru gitaha abakozi ba mbere bazatangira guhugurwa nyuma hatangire ibikorwa byo guteranya imodoka.


Kwiyemeza kuza gukorera mu Rwanda ngo byatewe n’impamvu zikurikira zirimo kuba barasuzumye niba mu Rwanda ari ahantu ho gukorera, ati «  Twahisemo u Rwanda kubera ko hari umutuzo n’umutekano mu bya politiki (political stability), kutihanganira ruswa (zero tolerance) ndetse na ruswa (corruption), ni igihugu gifite ubukungu buzamuka kuri 7%,, gituwe n’urubyiruko rukangukiye ikoranabuhanga n’abaturage barikangukiye muri rusange. Twafashijwe na Guverinoma y’u Rwanda ndetse na RDB…. »

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clere Akamanzi avuga ko u Rwanda rwanyuzwe n’imikorere y’iyi sosiyete ikomeye ku Isi, ku buryo ngo batari kwitesha ibikorwa byayo.

Ati « Irazwi iri muri sosiyete zizwi zikomeye zikora imodoka nyinshi ku Isi. Gukorana n’umuntu uzwi ku Isi hose ni ikintu cyiza. Gusa ntibihagije, hari inyungu dushaka nk’igihugu, tumaze umwaka dukorana nabo, inyingo nitwe twayikoze dufatanyije n’izindi minisiteri. Niba bagiye kuzana amafaranga agera kuri miliyino 20 z’amadolari, bagiye kuzana n’imodoka bakoresheje ikoranabuhanga.Twabirebye tubona ni inyungu ikomeye, bazaha akazi abantu benshi.


Akomeza avuga mu myaka 10 ishize, banditse sosiyete zitandukanye, zashoye asaga miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika kuva muri 2007 ku buryo yaje kugera kuri miliyari 1 na miliyoni 675 z’amadolari mu mwaka wa 2017.

Ati «  Iki ni ikimenyetso simusiga kigaragara kigaragaza ko u Rwanda rubonwa nk’igihugu gikurura abashoramari, kandi na Volkswagen ni umuhamya wabyo. »

Akamanzi akomeza avuga ko imikoraniye na Volkswagen izafasha mu iterambere ry’igihugu, iha akazi urubyiruko, ndetse inunganira u Rwanda muri gahunda yo guhanga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda(Made in Rwanda) ndetse n’iyo guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi.

Iyi sosiyete yamaze kwandikisha umushinga wayo mu rwanda, mu mwaka w’ 2016, ku izina rya Volkswagen Mobility Solution Rwanda.