Min. Uwihanganye na Guverineri Gatabazi basuye ibikorwa binini bizavana u Rwanda mu bwigunge
Itsinda ry’abayobozi batandukanye bayobowe n’Umunyamabanga wa Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Uwihanganye Jean de Dieu na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney n’abayobozi b’uturere twa Burera na Gicumbi biriwe mu bikorwa byo gusura ibikorwa bitandukanye by’iterambere biri kubakwa muri iyi ntara.
Ni igikorwa cyatangiye mu gitondo kikarangira mu ma saa sita z’ijoro ku wa Gatandatu tariki ya 13 Mutarama 2018. Ibikorwa byasuwe birimo imihanda mireremire izafasha kuvana abaturage mu bwigunge, ndetse n’igihugu muri rusange, dore ko ihuza intara zitandukanye. Ku ruhande rw’abaturage ngo bakomeje kwifuza kuva kera iyi mihanda, ariko ngo barabona inzozi zigenda ziba impamo.
Uruzinduko nyirizina rwatangiye Minisitiri Uwihanganye asura imihanda iri kubakwa mu mujyi wa Rubavu. Mu kiganiro yagiranye na Thesourcepost.com yatangaje ko basanze iri gukorwa neza, ku buryo banamwijeje ko muri Werurwe uyu mwaka izaba yarangiye, mu gihe amasezerano ya sosiyete iyubaka agena ko igomba kurangira bitarenze Gicurasi uyu mwaka.
Imihanda ifatiye runini intara y’Amajyaruguru
Akubutse i Rubavu yerekeje mu mujyi wa Musanze ahamaze kubakwa imihanda ifite uburebure bwa kilometer zisaga 10. Uretse iyo kandi hari kubakwa n’indi ifite uburebure bwa kilometer 4.5. iyi nayo ngo izaba yarangiye bitarenze Werurwe 2018, uretse umwe basanze ugoranye nawo uzarangirira igihe kigenwa n’amasezerano.

Uwihanganye akomoza ku ruzinduko bakoreye mu ntara y’Amajyaruguru, ati “Twasuye n’imihanda yo mu mujyi wa Musanze nayo ni imihanda igomba kuzura mu kwa 5 ariko batwemereye ko izaba yaruzuye mu kwa 3…Twasuye umuhanda Musanze-Cyanika, twariho tureba uburyo ufashwe ngo imodoka ziwugendamo zibashe kugendamo neza. Nabwo twasanze uri gutunganywa nkuko bigomba, gusa hari ibyo twabahayemo inshingano zo kugirango bawutunganye kurushaho, cyane cyane aho Cyanika ku mupaka ihurira n’isoko ryahubatswe.”

Nyuma basuye umuhanda Base-Butaro-Kidaho. Uyu wagombaga kubakwa nk’umuhanda Base-Butaro, ariko nyuma bigaragara ko hari ukundi wakorwa ukagera na Kidaho nkuko Perezida wa Repubulika yabyemeye, ukaba uzakorwa muri ubwo buryo.
Kuri ubu ngo inyigo yawo iri gukorwa ariko harebwa uburyo mu gihe uri gukora waba unagendwa kuko hari ibitaro bitwara ababyeyi n’abarwayi muri rusange bya Butaro biganwa n’abantu batandukanye ndetse banahava bagana ibya Ruhengeri.
Ati “ Twagirango turebe icyo twakora kugirango muri icyo gihe cyose uyu muhanda ube unagendwa , mu gihe turi gukora inyigo zituma umuhanda uva Base ukagera Kidaho ukorwa nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yayibemereye. Twabyumvikanyeho, ku buryo guhera ku wa gatanu w’icyumweru gitaha uzatangira gucungwa, ku buryo uzaba ugendeka nyuma ugakorwa.

Nyuma y’uyu hasuwe uwa Base-Rukomo ugomba kurangiza mu Kuboza uyu mwaka. Minisitiri Uwihanganye ati “Dukurikije uko twasanze bimeze uzarangirira ku gihe, ibikoresho birahari …”
Ibikorwa One stop border post ya Gatuna bigenda gahoro
Iki kibazo nacyo cyakomojweho na Minisitiri Uwihanganye, wagize ati “Aha twasuye iyubakwa ry’umupaka wa Gatuna, One stop border post, dusanze bitagenda neza nkuko twabiteguye . Imwe mu mpamvu zatuzanye ni ukureba ikibazo gihari ngo tugikemure. Twasanze ho bitagenda neza rwiyemezamirimo akiri inyuma ku bijyanye n’icyo yatanze. Dutanga inama n’ingamba zo kugirango asubire ku murongo, yabitwemereye. Aracyafite igihe mu masezerano ye, ariko ni ukugirango tutamureka ajye inyuma cyane, birangire binaniranye. Twumvikanye ingamba zo gukora ngo bijye ku murongo.”

Kuri Guverineri Gatabazi ati “Turashima ko ibyo Perezida Kagame yemereye abaturage byatangiye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ibikorwa basuye mu mujyi wa Musanze byerekena uburyo uyu mujyi ukataje mu kuba uwa kabiri nyuma ya Kigali.
Uretse Musanze kandi ngo no mu tundi turere hatangiye ibikorwa bizavana abaturage mu bwigunge ku bijyanye n’imihanda itarimo kaburimbo.
Ati “Kuva mu mujyi wa Byumba ugana mu Miyove, kaburimbo yatangiye kujyamo ibyari inzozi byabaye ukuri….”
Iyi mihanda yose izashyirwamo kaburimbo ndetse n’amatara ku muhanda. Ibikorwa ngo bizafasha umujyi wa Gicumbi wagaragaraga nk’uwasigaye inyuma wongera gutera imbere, dore ko hazakorwa umuhanda uwucamo uvuye mu mujyi wa Nyagatare, ugakomeza Musanze na Rubavu, ibintu abona nta rwitwazo nk’urwo abacuruzi baho[Gicumbi], bakunze kugaragaza ko nta rujya n’uruza rw’abantu rukunze kuhanyura.

Abaturage batuye mu gasanteri k’ubucuruzi ka Miyove nabo bazubakirwa umuhanda wa Kaburimbo, nyuma yuko izahaca izanyura inyuma gato y’ako gasanteri. Aba bayobozi baganiriye n’abaturage babisabye babasaba kugira ubushake bwo kubafasha mu bijyanye no kubona metero esheshatu zisabwa ku ruhande n’urundi rw’umuhanda ngo ushyirwemo kaburimbo. Minisitiri Uwihanganye yabasabye uko ufite urukuta runini rukora aho uzubakwa, bazarugabanya bakarumwubakira nyuma, mu gihe uhafite inzu mu gihe yasenywa azahabwa ingurane.

Uretse iyi mihanda kandi hazubakwa n’indi itandukanye mu karere ka Gakenke , nk’uzaturuka ku giti cy’inyoni uca i Ruli ukomeze ku karere ka Gakenke, n’iyindi itandukanye izakubakwamo, Hari kandi ibitaro n’ibindi bikorwaremezo bizahubakwa n’ibyahubatswe. Mu biteganyijwe bindi harimo kongera amazi n’amashanyarazi.

Muri uru ruzinduko kandi banarebeye hamwe ibijyanye n’ingurane z’abari bafite ibikorwa ahari gucishwa iyi mihanda n’uburyo bishyurwamo.
Amatara mashya ntazashyirwa kuri iyi mihanda gusa, kuko n’uwa Kigali-Gatuna nawo azashyirwaho. Iyi mihanda izuzura bitarenze umwaka w’2020.