Ruhengeri: Padiri wari ubumazemo imyaka 15 yasezeye
Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yeguye muri uwo muhamagaro.
Niwemushumba yari amaze muri uwo muhamagaro imyaka 15.
Mu ibaruwa y’isezera rye, yandikiye Umushumba wa Diyoseze ya Ruhengeri Musenyeri Harorimana Vincent yanditse ko hari ibyo adashobora kwihanganira birimo uburyarya no kwirata.
Padiri Niwemushumba asanzwe aba muri Autriche aho yigaga muri Kaminuza ya Vienne, ari naho yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe tariki ya 6 Ukuboza 2022.