Padiri watabaye abatutsi bicwaga kubera Bucyana wa CDR yatabarutse

Padiri Kajyibwami Modeste wo muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu yitabye Imana, yibukirwa ku ruhare rwe mu gutabara abatutsi b’i Cyangugu mu 1994.

Kajyibwami Modeste yakoreraga ubutumwa kuri Paruwasi ya Mibirizi.

Yavutse kuwa 18 Kamena 1944, abatizwa kuwa 2 Nyakanga 1944, aba Padiri kuwa 20 Nyakanga 20 Nyakanga 1972. Yitabye Imana kuwa 17 Ukuboza 2022. Yize mu mashuri arimo seminari nto ya Mutagatifu Leo y’i Kabgayi.

Abatuye ahahoze ari i Cyangugu ndetse n’abakurikirana amateka bibukira Padiri Kajyibwami ku ruhare rwe mu gutabara abatutsi b’i Cyangugu bicwaga mu rugomo n’ubwicanyi bwakurikiye urupfu rwa Bucyana Martin wari perezida w’ishyaka CDR wiciwe i Butare (i Mbazi hafi y’i Save) tariki 22 Gashyantare 1994.

Nyuma y’urupfu rwe hishwe abatutsi bari batuye i Butare (aho yiciwe) na Cyangugu aho avuka nyuma y’amakuru (ibihuha) byakwirakwije ko bagize uruhare muri urwo rupfu.

Tariki 24 Gashyantare 1994, ubwo impuzamigambi zateraga abatuye i Mutongo, Padiri Kajyibwami ari mu baraye amajoro batabara abatutsi barimo umugore wari watemaguwe bakamusiga ari intere ahetse umwana.

Padiri Kajyibwami ari mu bavanye uwo mugore witwaga Mukamugema Candide mu rutoki bari bamusizemo, aba mu bamwitangira atwara imodoka imuvana ku kigo nderabuzima cya Rusizi imujyana ku bitaro bya Kibogora kubera uko yari arembye nkuko byigeze gutangazwa mu bushakashatsi bw’iyahoze ari komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG), kuri jenoside yakorewe abatutsi muri perefegitura ya Cyangugu.

Padiri Kajyibwami yatwaye iyo modoka, ariko abari aho batiyumvisha ukuntu indege yari kuzanayo umurambo w’umuntu ukomeye ushagawe n’abakomeye, imbangukiragutabara yari imwe mu zari kwifashishwa muri icyo gikorwa igatwara indembe Mukamugema utari uzwi, ngo ni uko gusa umugabo we yari mu bakirisitu bafashaga santarali ya Mutongo.