Kuki umuturage ategetswe kubungabunga no kuvangura imyanda?

Abatuye mu mijyi imwe n’imwe mu Rwanda bagomba kwishyura abayitwarira imyanda, bisobanuye ko ababahatuye batemerewe kuyitwarira, bityo bategetswe kuyibungabunga no kuyivangurira aho iri.

Muri urwo rwego hari ibimoteri rusange byagiye bishyirwaho, hirindwa ko hari abamena iyo myanda ahadakwiriye, bityo ikaba yateza amakuba atandukanye. Urugero ni abayimena mu mazi ikaba yateza indwara zirimo n’iziteza urupfu.

The Source Post yashatse kumenya inyungu umuturage yavana mu kwita kuri iyo myanda kugeza n’ubwo ayivangura.

Yaganiriye n’imwe mu mpuguke mu kurengera ibidukikije, biciye mu kubungabunga imyanda. Uwo ni Buregeya Paulin, uyobora Sosiyete yo kurengera ibidukikije no kwiteza imbere-COPED (Company for Protection of Environment and development) iherereye i Bishenyi mu karere ka Kamonyi.

Buregeya Paulin uyobora COPED

Muri rusange hari abaturage banga kuvangura imyanda, bakavuga ko abayitwara aribo bagomba kuyivangura, icyo asanga ari ikibazo gikomeye.

Ati “Hari abavuga ngo bivangure ni wowe ubifitemo inyungu. Uwo aba agifite imyumvire iri hasi, iciriritse, ku buryo atareba inyungu y’igihugu, ahubwo areba inyungu ze z’ako kanya ariko zifite ingaruka mbi.”

Asobanura ko uwanga kuvangura iyo myanda aba yikururira ibyago ariko anabikururira n’abandi.

Ati “Dusangiye ikirere, harya iyo myanda iyo uyitwitse, ukayitwikira mu gikari cyawe, wibeshya ko imyotsi yuzuye mu rugo ari wowe iri bubangamire gusa? Ibibi wakora mu myanda nko kuyitwika, kuyitaba biteza ingaruka benshi.

Yungamo ati “Ushyize imyanda muri ruhurura n’abandi benshi bayishyizemo, ikagera i Nyabugogo igafunga za rigole (imiferege), amazi abuze inzira aterura ikinyabiziga nk’imodoka. Iyo hapfuye abantu si igihombo, ubwo wakwibaza icyo bimaze?”

Hari abaturage banga kuvangura iyo myanda ndetse bagahitamo kuyifumbiza, nyamara ngo mu myanda yo mu ngo, mu biro no mu nganda haba hari imyanda yateza akaga usanga ivangwa n’indi yaba ibora n’itabora, bamwe batitaho kandi ishobora guteza akaga nkuko byitwa.

Imwe mu mifuka yahawe abaturage ngo bajye bayivanguriramo imyanda

Atanga urugero nk’itara ryamenetse rivamo merikire( ikinyabutabire) gishobora gutera kanseri. Hari ibimene by’amacupa bikunze gutema abakozi be, imiti yo kwa muganga, asidi ya batiri, ibisigazwa by’amarangi n’ibindi byangiza ibirimo ubutaka kandi bikagira ingaruka ku buzima n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Mu bihugu byateye imbere ngo abaturage bamaze kugera ku rwego rwo kwita kuri iyo myanda, abaturage batora ibyo kuyivangura kandi neza, bityo agasanga n’abanyarwanda bakwiye kubitora kuko u Rwanda ruri mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Imyanda iramutse ivanguriwe mu ngo yafasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere ari ko nabo bagafasha mu kubungabunga ibidukikije

Buregeya akomeza avuga ko ibyo kwita no kuvangura imyanda byashyirwamo imbaraga nkuko kwita ku ndwara zitandukanye leta yagiye ibigira ibyihutirwa.

Ni mu gihe kandi leta iherutse gutangiza kwita ku bukungu bwisubira butangiza ibidukikije, asanga igihe kigeze ngo leta ikomeze gufasha abaturage ibibutsa ndetse inashyiraho amategeko yo kubungabunga iyo myanda n’abo nk’abatwara imyanda bagakomeza kwibutsa abaturage ko ari inshingano zabo mu kuvangura iyo myanda.

Kuvangura ibishingwe ngo biravuna kandi bikanateza impanuka ku babikora iyo bitanogerejwe mu ngo

Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo muri urwo rwego bataka igihombo bahurira nacyo mu kuvangura no kubyaza ibintu bishya iyo myanda, bityo bagasaba abaturage kuborohereza bakavangura iyo myanda, bityo nabo bakabafasha kuyibatwarira no kubungabunga ibidukikije.

Imyanda ivangurwa hakurikijwe ibora ishobora kubyazwamo ifumbire y’imborera, itabora yabyazwamo ibindi ndetse n’iyateza akaga yangizwa cyangwa igatabwa bitewe nuko byagenwe.

ND