Ba Minisitiri batanu bagiye kwitaba Inteko

Abadepite batumije abaminisitiri bane n’Umunyamabanga wa leta ngo batange ibisobanuro ku bibazo basanze mu baturage.

Ni ukuvuga ko bazitaba inteko rusange y’umutwe w’Abadepite, ngo batange ibisobanuro ku bibazo bitandukanye basanze mu baturage mu ngendo abadepite baheruka kugira hirya no hino mu gihugu.

Aho abo badepite basuye, bamwe mu baturage bababwiye ko bashima ko hari byinshi bimaze gukorwa mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza byabo, ariko bakagaragaza ibigikeneye kunozwa nkuko RBA yabitangaje.

Abadepite bavuga ko mu ngendo baheruka gukorera mu Turere dutandukanye, basanze impungenge z’aba baturage zifite ishingiro. Bimwe mu bibazo babonye biri muri koperative z’urubyiruko n’abagore, ubufasha buhabwa abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ibijyanye n’amashuri n’ibindi.

Inteko rusange y’umutwe w’abadepite igaragaza ko izi ngendo zakozwe hashingiwe ku cyerekezo perezida Paul Kagame yahaye abadepite ubwo barahiriraga kuzasohoza neza inshingano batorewe.

Muri ba minisitiri bazitaba Inteko harimo uw’Ubutegetsi bw’Igihugu uzatanga ibisobanuro ku bibazo bicyugarije abafite ubumuga n’abageze mu za bukuru. Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco azatanga ibisobanuro ku bibazo birebana n’urubyiruko. Uw’ubucuruzi n’Inganda ku bibazo bitandukanye biri muri za koperative by’umwihariko iz’abagore, iz’urubyiruko, abafite ubumuga ndetse n’abageze mu zabukuru.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango we azatanga ibisobanuro bizibanda ku idindira rya zimwe muri gahunda zigamije guteza imbere abagore. Ni mu gihe umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro asibanda ku bibazo by’ingutu abadepite basanze muri ayo mashuri.

ND