Kigali: Imyanda yateza akaga yamenwe mu cyanya cya Nyandungu

Ivuriro ryo mu Mujyi wa Kigali rikurikiranweho kuba imyanda yarivuyemo irimo iyateza akaga yaramenwe mu cyanya cy’ubukerarugendo cya Nyandungu.

Iyo myanda yagaragaye aho, igizwe n’ibikoresho byo kwa muganga birimo inshinge, ibikoreshwa bapimisha indwara zinyuranye, amacupa atandukanye arimo aya serumu, ndetse n’uturindantoki iri mu iba igomba guhita itwikwa mu buryo bwifashisha imashini zabugenewe, kuko yuzuyemo iyateza akaga ndetse n’ibyinshi  mu biyigize bikozwe muri pulasitiki kandi ntibibora.

Ikigo gishinzwe kurengera ibidukikije mu Rwanda- REMA,  ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, bari mu iperereza kuri iryo vuriro rikekwa nkuko RBA yabitangaje.

Kugira ngo bimenyekane ko iyo myanda yaba yaravuye muri iryo vuriro  byatewe n’impapuro basanze ziriho ibirango byaryo ndetse n’amazina y’abaganga bahakora.

Abahagarariye iryo vuriro  (tudatanga amazina kuko ibyaryo biri mu iperereza) bavuga ko batazi uburyo byaba byarajugunywe muri iyi pariki, ariko bagasaba imbabazi ku byakozwe nabo bakeka ko ari ababatwarira imyanda baba barayihamennye.

Mu gihe Rema ivuga ko iki ari icyaha gihanirwa, Urwego rw’ubushinjacyaha RIB rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane niba koko ba nyir’irivuriro ari bo bari inyuma y’iki gikorwa, basanga ari bo bagahita bajyanwa mu nkiko cyangwa se hakarebwa niba abagombaga kujyana iyo myanda aho itwikirwa ari bo bakurikiranwa.

Ntakirutimana Deus