Abakozi bo mu rugo bihannye gutura umujinya abana barera

Abakozi bo mu rugo biyemeje kudatura ukundi umujinya abana barera, biturutse ku gitsure n’amagambo y’abakoresha babo, ni mu gihe hari ababikoraga ndetse harimo n’abagiye bakurikiranwaho kubica.

Iki cyemezo bagifashe nyuma yo kuganirizwa kuri gahunda mbonezamikurire y’abana bato mu gihe cy’ibyumweru umunani, ni amahugurwa yateguwe n’Umuryango wa gikirisitu Help a Child Rwanda (Fasha umwana) uharanira uburenganzira by’umwana n’imikurire ye mwiza ku bufatanye n’unuryango mpuzamahanga wita ku bana, UNICEF.

Muri icyo gihe abakozi 47 bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali bongererwaga ubumenyi n’ubushobozi, kugira ngo bagire uruhare mu mimikurire myiza y’umwana kandi iboneye.

Uwamahoro Valentine yungutse ibirimo kurushaho kurera umwana neza atitaye ku bibazo yagirana n’ababyeyi be.

Agira ati “Mu byo nungutse, harimo serivisi mbonezamikurire y’abana batoya, gutegura indyo yuzuye no kumenya ikigero cy’ubwonko bw’umwana muto uko bukura.”

Yungamo ko atagomba gutura umujinya abana yatewe n’ababyeyi be.

Ati “Ku bijyanye n’imibanire yanjye n’abakoresha banjye, batwigishije ko niba hari ibyo tutumvikanyeho, tutajya dutura abana umujinya.”

Bamwe mu bakozi bo mu rugo bahuguwe ku mikurire ikwiye y’abana

Nyuma y’ibyo yiyemeje kurushaho kuba umukozi wo mu rugo ufite umutima wa kimuntu kandi ukunda abana, kuko aba ari abamarayika mu nzego zose.

Mu guharanira imibereho myiza y’uwo mwana arera kandi ngo yigishijwe kubwira umwana amagambo atarimo ibinyoma, kuko iyo umwana akuze atozwa kuvuga ibinyoma, na we aba umunyabinyoma.

Agira ati “Namenye ko abana bafata vuba ibyo bumwa n’ibyo babona. Uwiba ahetse aba yigisha uru mu mugongo”.

Mukandayisenga Clementine w’imyaka 23, agiye gushyira gahunda ze ku murongo bibe inyungu zikomeye ku bana.

Ati “Twize ko mu bituma umwana akura neza harimo no gukina. Mbere yuko mpugurwa, nahoraga mu kazi kadashira kubera kutagira gahunda, bigatuma n’umwana yigunga, kuko mba namuburiye akanya ko gukina. Ubu niyemeje kujya muha umwanya uhagije wo gukina.”

Na we ashyize imbere kurera umwana neza, atitaye ku bibazo yagirana n’abakoresha be kuko mbere wasangaga abitura abana kandi barengana.

Kuba nta mashuri ari mu Rwanda yatanga ubwo bumenyi kuri abo bakozi ngo ni icyuho gikomeye, ariko abagize Help a Child biyemeje kuziba uko babishoboye.

Ubumenyi batanga bwatumye abakozi bo mu rugo bagarura ubumuntu

Nyiracumi Rachel ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana batoya muri Help a Child Rwanda, abisobanura atya:

“Aya mahugurwa n’icyiciro cy’igerageza kandi twizeye ko ari igikorwa kizatanga umusaruro. Dufite umunezero uyu munsi kuko aba mbere bunganira ababyeyi mu kurera abana, ari abakozi bo mu ngo. Aya mahugurwa ashojwe azakurikirwa no kubaza abakoresha babo ko yagize ibyo ahindura.”

Akomeza agira ati “Nizeye ko nyuma bazareba ese nyuma yo guhugurwa ni iki cyahindutse? Ikindi ni uko abakoresha babo bazatumenyesha uko imyifatire y’abakozi bo murugo yahindutse. Ibi bizadutera imbaraga zo ku zakomeza guhugura n’abandi.”

Nyiracumi akomeza avuga ko hari gahunda yo gukomeza kuzahugura abandi bakozi bo mu rugo kuko kudahugura umukozi wo mu rugo bituma hari abana benshi babivaniramo kugwingira haba mu mikurire cyangwa mu bwonko.

Uwicyeza Esperence ukuriye ishami rishinzwe imikurire y’Umwana no guteza imbere uburenganzira bwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire y’Umwana, asanga intambwe yatewe izatanga umusaruro ku babyeyi no ku gihugu muri rusange.

 

Ati, “Ubwitange mwagize n’umuhate mufite ni ibintu binejeje cyane. Nk’uko byavuzwe, mu Rwanda, dufite ikibazo cy’abana bagwingira akenshi bigaragara ko bitanaterwa nuko twabuze icyo tubaha, ahubwo ari uburyo tutabita ho neza; nko kutagira isuku ihagije, gukoresha amazi adasukuye, n’iyindi mico mibi ibangamira ubuzima bw’umwana. Ni yo mpamvu aya mahugurwa ari ingenzi cyane”.

Akomeza avuga ashaka ko haba ubuvugizi ku buryo aya mahugurwa yagera kuri benshi kuko ari kimwe mu bisubizo byafasha abana gukura neza. Ikindi  ngo ni byiza ko haharanirwa ibiganiro hagati y’umukoresha n’umukozi ku nyungu z’umwana.

Help a Child Rwanda ni umuryango mpuzamahanga ufite inkomoko mu Buholandi. Washinzwe  na Hans mu 1968, ufite intego yo guhindura imibereho y’abana. Umaze imyaka15 ukorera mu Rwanda. Igitekerezo cyo kuwushinga yagikomoye mu Buhinde aho yari mu bikorwa by’iyamamazabutumwa bwiza (missionaire) maze umwana akamwandikira akandiko kariho ngo help a child (fasha umwana).

Hategekimana Innocent