Ba rwiyemezamirimo bacibwa intege n’imyumvire y’abaturage mu kuvangura imyanda

Bamwe mu Banyarwanda banengwa kutagira ubushake bwo kuvangura imyanda baba bateje bityo bigateza igihombo ba rwiyemezamirimo bashora mu kuyivangura no kuyitunganya.

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, imyanda umuntu ateza yagombye kuyivangura, hakurikijwe ibyiciro byayo, ni ukuvuga ibora, itabora ndetse n’iyateza akaga.

Bamwe ariko ntibabyubahiriza nkuko  abbaturage bo mu karere ka Kamonyi babitangarije umunyamakuru wa The Source Post.

Nirere Claudette, utuye i Gihara agira ati:

Ibintu byose turabivanga. Dushyira mu mifuka ntacyo twitayeho. Ibyo kuvangura twumva babivuga ariko ntakubeshye ntabyo dukora, imyanda yose turunda mu mufuka, tukabona bayitwara.”

Abihuza kandi na Habimana ucuruza butiki ku Ruyenzi mu murenge wa Runda, uvuga ko ibimene by’amacupa ajya abivanga n’ibindi bisigazwa bibora, kuko ngo atiyumvisha akamaro ko kubivangura kandi yishyura ababitwara.

Ibyo aba baturage n’abandi bameze nkabo birengagiza ngo bitera igihombo gikomeye ba rwiyemezamirimo bashoyemo imbaraga z’amafaranga n’ibitekerezo bagamije iterambere ariko banashyize imbere kurengera ubuzima bwa muntu, babungabunga ibidukikije n’ibindi.

Kuvangura imyanda ngo byafasha benshi

Buregeya Paulin ni umwe mu bagannye iyo nzira. Abicishije muri Sosiyete yashinze yo kurengera ibidukikije no kwiteza imbere-COPED (Company for Protection of Environment and Development), yitangiye ibyo gutunganya iyo myanda.

Buregeya Paulin uyobora COPED avuga ko kuba hari abatavangura imyanda bibateza igihombo

Muri bikorwa akorera i Bishenyi mu karere ka Kamonyi avuga ko abihuriramo na birantega.

Ati:

Ingorane tugifite ni uko ari urugamba dusa nkaho turimo twenyine. Dukeneye ko abantu benshi babyumva kimwe natwe, abashaka gushoramo imari bakiyongera. Ndetse ntiturabona uruganda rw’imyanda mu Rwanda.

Yungamo ko iyo biba ibishorwamo imari bikunguka nkuko abenshi bashora mu birimo nko gukora inzoga, kubaka uruganda rw’akawunga baba babikoze, nyamara ngo kuba batabishamadukira bikwiye kwibazwaho.

Muri urwo rugendo amazemo imyaka isaga 20 akora icyo yita ubushakashatsi mu kureba ko urwo rwego rwatungana, yerekana ko inzira ikiri ndende ngo imyumvire ihinduke.

Ku bijyanye no kuvangura imyanda mu Rwanda biri ku kigero gitoya, kubinoza nabyo ngo birashoboka ariko bikagira icyo bisaba.

Kuvangura ibishingwe ngo biravuna kandi bikanateza impanuka ku babikora iyo bitanogerejwe mu ngo

Kuyivangavanga ngo bituma hari itabora yashoboraga kubyazwamo ibindi bikoresho yangizwa gutyo nayo ikajya gutabwa kandi yagombye kwifashishwa mu rwego rw’ubukungu bwisubira. Hari kandi ngo ibora nayo yangirikiramo kandi ngo iramutse itunganyijwe yatanga ibirimo ifumbire y’imborera ndetse ikifashishwa no mu bindi bikorwa.

Ikindi cyiciro gikomeye ngo n’icy’imyanda yateza akaga usanga ivangwa n’indi yaba ibora n’itabora, bamwe batitaho kandi ishobora guteza akaga nkuko byitwa. Atanga urugero nk’itara ryamenetse rivamo merikire( ikinyabutabire) gishobora gutera kanseri. Hari ibimene by’amacupa bikunze gutema abakozi be, imiti yo kwa muganga, asidi ya batiri, ibisigazwa by’amarangi n’ibindi byangiza ibirimo ubutaka kandi bikagira ingaruka ku buzima n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Kugirango iby’icyo kibazo gikemuke ngo hari abantu batatu bagomba kugihagurukira.

Ati “Leta (ubutegetsi bwite) ishyiraho umurongo mugari, amategeko, nk’itegeko ry’ibidukikije rigira riti ‘muvangure imyanda”. Inzego zegerejwe abaturage zifite inshingano zo kubwira abaturage ziti “nyamuneka muvangure imyanda, icyo bakidukoreye nk’inzego za leta, twashima.”

Yungamo ati “Abatwara imyanda: Inshingano yabo ya mbere ni ukwigisha kuko nibo bazi icyo bakora, bazi ibibora n’ibitabora n’ibyateza akaga.”

Uwa gatatu ngo ni umuturage usabwa gukora ibyo yasabwe na ba bandi babiri, ari byo byo kuvangura imyanda neza.”

Imyanda iramutse ivanguriwe mu ngo yafasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere ari ko nabo bagafasha mu kubungabunga ibidukikije

Buregeya avuga ko ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ziterwa nuko kutavangura iyo myanda zigera ku waziteje n’utaziteje nyamara ngo byakwirindwa.

Ntakirutimana Deus