“Kwanga agasuzuguro” imyumvire ihangayikishije leta na Sosiyete sivile

Bamwe mu Banyarwanda ngo baracyafata umwanya bagakozemo ibibateza imbere ndetse n’amafaranga yakabazamuye bakabishora mu manza zitababyarira umusaruro bagamije gusa kwanga icyo bita agasuzuguro.

Icyo kibazo cyagaragajwe tariki 20 Ukuboza 2022, ubwo Umuryango HAGURUKA n’iyindi 9 bamurikaga ibyo bakoze muri gahunda yiswe uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko (ADR) iherutse kwemezwa na Leta y’u Rwanda muri Nzeri uyu mwaka.

Mu bikorwa by’iyo miryango bijyana n’ubushakashatsi, byakorewe mu turere 10, iyo miryango ikoreramo habajijwe abantu bakabakaba 600.

Me Munyankindi Monique, umuyobozi wa HAGURUKA, avuga ko mu byo bakoze harimo kugaragaza ibyo bagezeho, no gutegura porogaramu yafasha abaturage muri ubwo buryo bwo gukemura amakimbirane.

Agira ati:

Icyo tugomba gushyiramo imbaraga ni ukwigisha abantu kwikemurira ibibazo batagannye inkiko, kuko iyo urebye ibibazo byinshi biri mu nkiko usanga ari ibintu bigendanye n’amasambu ndetse n’iby’imiryango kandi byakagombye kuba byarakemutse binyuze mu nzira y’amahoro hakoreshejwe ubwumvikane.”

Yungamo ko inzira zo kugana inkiko hari igihe zituma habaho imisenyukire y’umuryango nyarwanda.

Ati “Ikindi bituma bata igihe ntibakore, bikabaviramo gukena, iyo babikemuye mu mahoro acungura ya mafaranga, ariko usanga ababirimo bakomereka imitima ugasanga sosiyete irimo uburwayi, irimo gusenyuka. Ubwo buryo bushya bufasha sosiyete kwiyubaka kandi dukoresha inzira y’amahoro.”

Me Munyankindi uyobora HAGURUKA

Me Munyankindi avuga ko hari abaturage bumva ubwo buryo ugasanga bifuza ko bwahora bukoreshwa.

Agira ati “Umuturage iyo umaze kumusobanurira impamvu y’ubuhuza, ukamubwira ibyo yari kuzatakaza birimo kwishyura avoka, itike, ariko ko nibabikemura gutya( mu bwumvikane) ukabahuza bose, bumva ko ari byiza bakabyishimira, hari ndetse na benshi babyisabira.”

Ku rundi ruhande ariko muri ubwo bushakashatsi hari bamwe mu baturage bagarutsweho ko bashyira imbere ibyo kugana inkiko mu rwego rwo kwanga agasuzuguro.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Urwego rw’Ubutabera, Nabahire Anastase agaya abagana iyo nzira.

Agira ati “Kuregera inkiko usanga ababurana harimo uburana urwa ndanzi, bakananirana rimwe na rimwe bari basanzwe ari abantu bafitanye imibanire myiza. Akenshi ibyemezo inkiko zifata hari utsinda n’utsindwa, yewe n’uwaburanaga yigiza nkana, usanga asomerwa urubanza agataha yazinze umunya, ugasanga ibyemezo biva mu nkiko ntabwo bifasha abantu kongera kubana neza, mu gihe ubwo buhuza(kunga abantu) byakongera bikubaka umuryango bigatuma inshuti zikomeza kubana neza kandi bigatuma cya gihe gitakara abantu bikubanga mu nkiko bagikoresha mu bindi bikorwa bibafitiye akamaro.”

Nabahire atanga urugero rw’umuturage wavaga i Rukara muri Kayonza ajya kubura inyana ya se i Nyanza akamara mu nzira iminsi agenda n’amaguru

Yungamo ko abanyarwanda bakwiye kureka ijabo ridafite ishingiro.

Ati:

Icyo wasaba umunyarwanda aho ari hose, ni ukwibuka no kureba inyungu nyayo akura mu ijabo ridafite ishingiro. Hari n’uwishimira, n’uwatanga ibya mirenge akishimira gutsinda atari n’uko ari we ukwiye gutsinda ahubwo agamije gusuzugura uwo abikoreye, yiyemere ku byo akoze.”

Akomeza avuga ko uwo aba akeka ko hari icyo yubatse cya kigabo nyamara ngo

Ntacyo aba yubatse, cyane cyane iyo aburana urwa ndanze, iyo ugerageje ukagura undi, cyangwa se ugakoresha ibyo ushoboye kugirango wambure umuntu ibyari ibye, umutsindishe ikinyoma kandi yari afite ukuri, nta mahoro uba umwubakiye ariko nawe ntayo uba wiyubakiye. Arambye ni atuma uryama ugasinzira,ni ryo jabo nyaryo naho kibakira byose ku makimbirane ni ibiteye agahinda.”

Mu rwego rwo gukomeza kwerekana igikorwa muri ubwo buryo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, no kubushishikariza abanyarwanda, Nabahire yasabye HAGURUKA n’imiryango bafatanyije gukora ubwo mu turere 10, kuzakora n’utundi 20 dusigaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa HAGURUKA, Umurerwa Ninette avuga ko bazagena uko babinoza ku bufatanye na leta kuko ngo aho bakoreye byaterwaga n’ubushobozi bafite. Akomeza avuga ko bateguye ubumenyi buzakomeza guhabwa abatanga ubwo bufasha bwo gukemura ayo makimbirane, kandi ko byose bazakomeza kubinoza bafatanyije na leta n’iyo miryango.

Ku ruhande rw’amadini, Julie Kandema umuvugizi wungirije w’itorero ry’Abaperesebuteriyeni (Persybterian) avuga ko abapasiteri baryo bafasha muri ubwo buryo bwo gukemura amakimbirane kuko baba bafite ubumenyi butuma badakora mu buryo bwa cyimeza. Asaba ko bakwegerwa biruseho kuko nk’abari muri ibyo bikorwa byo gukemura amakimbirane ariko byabanjirijwe n’ubushakashatsi bakora, kandi na none ngo baganwa n’abantu be benshi babagirira icyizere kurusha izindi nzego.

Abagize sosiyete sivile n'abayobozi muri leta bahangayikishijwe n'abadahindura imyumvire

Hari abasaba ko hanakwibandwa ku buryo bwo gukumira icyatuma abantu bagirana ibibazo bituma bagana izo nzego, biciye mu guhugurwa ku mategeko atandukanye arimo iry’umuryango, iryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’iry’ubutaka.

Uburyo bukoreshwa n’imiryango itari iya leta burimo Wiwusenya Turahari muri Ngoma, Ingo z’amahoro, Mvura nkuvure, ku kanunga k’ubugome, mu kibaya cy’ amaganya no guhurira mu mataba y’amahoro, Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro, n’ubundi bwunganirwa n’ubwa leta burimo inshuti z’umuryango, umugoroba w’umuryango ndetse n’abunzi.

Iyo miryango ni HAGURUKA, TI Rwanda, RWN, Imbaraga, Duhozanye, IA na ADEPE n’iyindi.

Ubwo buryo bw’imiryango itari iya leta bwatumye imanza 843 z’imitungo yangijwe muri jenoside , zaciwe n’inkiko Gacaca zirangira. Mu karere ka Karongi harangijwe 297 harimo 123 zagombaga kwishyurirwa miliyoni zisaga 9Frw zarangijwe mu buryo bwo kubabarira, bigizwemo uruhare n’iyo miryango.

Ubushakashatsi bwakorewe mu turere twa Nyanza na Ruhango mu Majyepfo, Musanze na Gakenke mu Majyaruguru, Nyamasheke na Karongi i Burengerazuba na Ngoma na Kayonza mu Burasirazuba mu gihe hari na Gasabo na Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Ntakirutimana Deus