RBC iraburira amavuriro azamura ibiciro byo gupima COVID-19 uko yishakiye
Bishobora kutaza korohera ivuriro La croix du Sud rizwi nko kwa Nyirinkwaya nyuma yuko hari umuturage warishinje kumuca amafaranga y’umurengera mu kumupima COVID-19.
Uwo muntu yahaye ubutumwa TV1 mu kiganiro yari irimo kugirana n’umuvugizi wa Polisi ndetse n’umuyobozi w’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima-RBC, avuga ko yaciwe amafaranga ibihumbi 15 Frw ubwo yari agiye kwipimisha icyo cyorezo, impamvu yaciwe ayo ngo ni iko hari n’ijoro.
Agira ati” Igiciro cyavuye ku bihumbi 10Frw kijya kuri 15Frw nsobanuje bambwira ko ari igiciro kijyaho mu masaha ya nimugoroba.”
Ku ruhande rwa Leta, ngo ayo mafaranga ntabwo akwiye, niyo mpamvu Dr Sabin Nsanzimana avuga ko baza kubikurikirana.
Agira ati ” Oya ayo ni amakosa niba byarabaye koko, turaza no kubikurikirana, kuko ayo mavuriro (apima COVID-19) dufitanye amasezerano hagati yabo na Minisiteri y’ubuzima na RBC yuko igiciro ntarengwa ari ibihumbi 10Frw.”
Akomeza agira ati ” Hari ibyo bigomwe ariko natwe nk’inzego z’ubuzima tubafasha. Niba rero hari abarenzaho kubera amasaha runaka, icyo turaza kugicukumbura tukimenye neza, ntihagire n’uwongera kwemera gutanga icyo kiguzi cy’inyongera, ahubwo turanashaka ko bigabanuka bityo abantu bakipima ari benshi aho kugirango amavuriro abe yacuruza cyangwa yazamura ibiciro uko yishakiye. Turaza kugikurikirana.”
Ivuriro la Coix du sud riherereye muri Gasabo ni rimwe mu mavuriro 42 yigenga yahawe uburenganzira bwo gupima COVID-19 guhera mu Kuboza 2020.
Kwipimisha muri ibi bitaro byagizwe itegeko ku muntu ujya kwivuzayo arembye, ujya kurwaza yo, ugiye kubagwa n’ibindi byiciro bitandukanye nkuko bigaragara muri itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibi bitaro Dr Nyirinkwaya uvuga ko ari mu rwego rwo kwirinda COVID 19.
The Source Post yavuganye na Dr Nyirinkwaya avuga ko ari mu kazi ayirangira uza kuvuga mu izina ry’ibi bitaro.
Ku murongo wa telefoni, Amizero Willy ushinzwe gutanga amakuru muri iri vuriro avuga ko ku manywa, guhera saa moya n’igice kugera saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba igiciro ari ibihumbi 10 Frw. Gusa ngo iyo bigeze nimugoroba hari icyiyongeraho ariko bashobora guhindura bitewe n’ubushake bwa RBC.
Avuga ko bakoresha ikipe y’abantu benshi ku manywa mu rwego rwo kwita kubaba bagiye kwipimisha COVID-19 mu rwego rwo kwirinda kuba habamo kwanduzanya, iyo bigeze nijoro nabwo ngo bakenera indi kipe nk’iyo ku buryo bibahenda, bityo ugiye kwipimisha ku bushake nijoro agacibwa ibihumbi 10 Frw ariko hakiyongeraho n’andi mafaranga make abafasha ku bijyanye no guhemba abo bakozi baba bemewe kuza kurara ijoro bategereje abipimisha ku bushake, kuko iyo serivisi ikora masaha 24.
Ariko iyo ari umuntu wabonanye na muganga akayimwandikira nta mpinduka zibaho mu kwishyura.
Asoza avuga bigaragaye ko ababagana batabyishimira, serivise yo gupima ku bushake Covid 19 yakorwa kugeza 17:30 gusa.