Ingengo y’imari y’umwaka 2021-22 yiyongereyeho miliyari 342

Ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha wa 2021/2022 [uzatangira muri Nyakanga 2022] iziyongeraho 9.8% angana na miliyari 342, ugereranyije n’iy’umwaka ushize.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana tariki 22 kamena, ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko  imitwe yombi, umushinga w’ingengo y’imari ya leta y’umwaka wa 2021/2022.

Ingengo yose muri rusange ingana na miliyari 3 807 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga inyongera ya Miliyari 342 angana na 9.8% ugereranyije na Miliyari 3 464.8 ari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2020/2021.

67%  y’iyi ngengo y’imari ni amafaranga akomoka imbere mu gihugu, naho 16% akaba inkunga z’amahanga, mu gihe inguzanyo z’amahanga zizagera ari 17% by’ingengo y’imari yose.

Ibyo bivuze ko muri rusange  amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura, afite uruhare rungana na 84% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022.

Iyi ngengo kandi izafasha mu kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’icyorezo cya COVID19 by’umwihariko.

Ubwiyongere bw’iyi ngengo Ndagijimana avuga ko ari ikimenyetso gikomeye gishimangira intambwe igihugu kimaze gutera, mu kwihaza mu ngengo y’imari aho kurambiriza ku nkunga z’amahanga.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko ingengo y’imari y’umwaka utaha, yateguwe hashingiwe kuri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST1 ndetse n’icyerekezo 2050.

Ku bijyanye n’uburyo amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, Miliyari 2 413 angana na 63.4% by’ingengo y’imari yose azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe, naho Miliyari 1 577 zingana na 36.6% akoreshwe mu bindi birimo imishinga y’iterambere no mu ishoramari rya leta.

Iyi ngengo y’imari itangajwe nyuma yaho umwaka ushize ubukungu bw’u Rwanda busubiye inyuma ku gipimo cya 3.4% munsi ya zero, kubera ingamba zo guhangana n’icyorezo cya COVID19.

Gusa minisiteri y’imari n’igenamigambi ivuga ko mu myaka 2 iri imbere, ubukungu buzasubira ku muvuduko bwahozeho mbere y’iki cyorezo, aho ku ikubitiro biteganyijwe ko uyu mwaka wa 2021 uzarangira ubukungu bw’u Rwanda buzamutse ku gipimo cya 5.1%, muri 2022 buzamukeho 7% naho muri 2023 na 2024 bugere kuri 7.8%.

Urwego rw’ubuhinzi ruteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 5.7%, urw’inganda 7.9%, urwa serivisi 3.9%, amahoteri  na resitora 4%, ubucuruzi n’ubwikorezi 3% naho ubwubatsi 11.6%.

Minisitiri Ndagijimana avuga ko leta ikomeje gukora ibishoboka byose ngo hatagira igikoma mu nkokora gahunda yo kuzahura ubukungu.

Ingaruka z’icyorezo ku bucuruzi ndetse n’igabanuka ry’ibiciro by’ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga, biri mu bishobora kuzagira ingaruka mbi ku bukungu kimwe n’ingaruka z’icyorezo cya covid19 ku rwego rw’ubukerarugendo n’ubwikorezi bwo mu kirere zishobora kuzamara igihe kirekire.

Hari kandi ishoramari riturutse hanze rizaba rike kubera ingaruka z’icyorezo hirya no hino ku isi, ibyo byose bikaba bishobora kugabanya amafaranga yinjira mu isanduku ya leta.

Safi Emmanuel