Guma mu karere yafashwe na Guverinoma yari ikwiye?
Inama y’Abaminisitiri yateranye ikitaraganya kuwa Mbere tariki 21 Kamena 2021 yafashe ingamba nshya zo kwirinda icyorezo COVID-19 zirimo guma mu karere, kugabanya amasaha y’ingendo ndetse no guhagarika imihango imwe n’imwe yahuzaga abantu. Ese ibyo byemezo byari bikwiye?
Ni ibyemezo bifashwe mu gihe ubwandu buri kwiyongera mu gihugu aho tariki 21 Kamena hatangajwe umubare munini wanduye mu Rwanda aho abantu basaga 600 aribo batangajwe mu ijoro rikeye ko aribo banduye kandi inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko umuntu umwe wanduye ashobora kwanduza abandi 9.
Guhera kuwa Gatatu tariki 23 Kamena kwinjira muri Kigali cyangwa kuyisohokamo mu bajya/bava mu ntara bizaba bidashoboka. Ibyo kandi bizanaba no mu turere aho nta wemerewe kuva mu karere ke agana mu kandi mu rwego rwo kubahiriza gahunda ya guma mu karere.
Ni mu mwanzuro ugira uti “Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara ndetse no hagati y’uturere tundi tw’igihugu zirabujijwe cyereka ku mpamvu za serivisi z’ubuzima cyangwa se izindi serivisi z’ingenzi. Icyakora imodoka zitwaye ibicuruzwa zemerewe kugenda mu turere twose ariko ntizitware abantu barenze babiri.”
Ibi byemezo bikurikira ibindi byafashwe na Guverinoma byo kugabanya amasaha y’ingendo aho yavuye ku kugera mu rugo saa Tatu z’ijoro agashyirwa kuri saa moya.
Ni mu mwanzuro ugira uti “Ingendo zibujijwe guhera saa moya z’ijoro kugeza saa kumi za mu gitondo, ariko ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ibindi byahinduwe ni uko abantu batarenze 20 bari bemerewe gukora inama batipimishije, ubu byemejwe ko uzitabira inama wese agomba kuba yipimishije, byagaragaye ko atarwaye. Aha bivuga ko inama zikorwa imbonankubone zemewe ariko umubare w’abitabira ntugomba kurenga 30% y’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira.
Uwo mwanzuro ukurikirwa n’uvuga ko ibirori byasubitswe. Ni ukuvuga ibikorwa bihuza abantu benshi nk’ubusabane n’ibirori bitandukanye byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi hose, birabujijwe.
Ubukwe; gusaba, gukwa, no gusezerana imbere y’amategeko n’imbere y’imana byasubitswe.
Dr Sabin Nsazimana uyobora RBC avuga ko ubukwe yatashye bwatangiye harimo abantu bake nyuma bakaba benshi(barenze ku mabwiriza) bityo hakaba hashobora kwandurira abantu benshi.
Icyo Abanyarwanda bavuga ku cyemezo cya guverinoma
Guma mu karere ni icyemezo gikarishye, gishobora gutuma hari ababurara, ababwirirwa, abakena bikomeye n’ibindi, ariko se cyari gikwiye?
U Rwanda si ikirwa, uyu munsi iki gihugu gikikijwe n’ibindi bivugwamo kujenjekera ingamba zo kwirinda COVID-19, mu Burundi na Tanzania bifatwa n’ishami rya Loni ryita ku buzima nk’ibitagendera mu murongo w’ibindi bihugu mu kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyorezo, dore ko byahagaze no gutangaza imibare yuko iki cyorezo gihagazeyo.
Muri Congo Kinshasa, kimwe mu bihugu binini ku Isi, hakunzwe kunengwa umutekano muke urangwa mu bice bimwe utuma ingamba z’ubuzima zitubahirizwa uko bikwiye. Ku bijyanye na Corona havugwa ubwandu bwaturutseyo bw’abahunze iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo bashobora kuba baragize uruhare mu bwandu bwinshi bwagaragaye muri Rubavu kugeza uyu munsi.
Muri Uganda naho biravugwa ko iki cyorezo kivuza ubuhuha, aho bivugwa ko hari ubwoko bwa covid butanu; harimo ifite isoko mu Bwongereza, iyo mu Buhinde, iyo muri Brezil, iyo mu Bushinwa ngo n’iyahakomotse banwe bita B1.
Kuba iki gihugu cyugarijwe bigira ingaruka ku Rwanda, aho hari abaturage bajya rwihishwa muri icyo gihugu, bakaba bakwandurirayo icyo cyorezo bakakizana mu Rwanda. Ibi byanatumye imirenge imwe yo muri Burera ikora ku mupaka wa Uganda ishyirwa muri gahunda ya guma mu murenge.
Ikindi gikomeye ni uko mu Rwanda ibijyanye no gukingira bigenda gahoro, kubera ko u Rwanda rwahawe inkingo nke muri gahunda ya COVAX yo guha ku buntu inkingo ibihugu bikennye. Kugeza uyu munsi abakingiwe ntibasaga ibihumbi 400 muri miliyoni hafi 13 zigize u Rwanda. U Rwanda ruherutse gutangaza ko rwahatse kongera umubare w’abakingirwa rugura inkingo ariko rukabyangirwa. Bityo mu bihugu aho abantu bakingiwe ari benshi, umubare w’abandura waragabanutse ugereranyije na mbere yuko abantu bakingirwa.
Icyemezo cya guma mu karere gisa n’icyatunguye abantu benshi bikangaga ko abantu bashobora gusubizwa muri guma mu rugo bakurikije uko ubwandu bukomeje kwiyongera mu Rwanda. Bityo bashima icyemezo cyafashwe, bagasaba ko leta yakaza ingamba mu kugenzura aho abantu bahurira ari benshi, ingamba zo kwirinda zigakazwa, isuku ikongerwa, leta ikagenzura utubari duhuriramo abantu(aho kuguramo ibinyobwa babicyura mu ngo).
Basaba kandi ko mu bigo by’amashuri n’aho abantu basengera hakazwa ingamba zo kwirinda icyo cyorezo.
Bavuga kandi ko buri wese yagira uruhare rukomeye mu kubahiriza izo ngamba bityo guma mu karere ikaba yarangira vuba.
Abaturage ariko basaba ko hanakorwa n’ubushakashatsi hagahishurwa igituma abantu benshi bari kwandura muri iyi minsi.
Dr Nsanzimana avuga ko ibyemezo nk’ibi bidafatwa na leta, ahubwo bifatwa bitewe nuko ubwandu buhagaze, ibitaro biri kuzura, bityo agasaba abanyarwanda kwitwararika.
Imyanzuro y’inama y’abaminisitiri