COVID-19:Ni iki gishobora kuva mu nama y’abaminisitiri yateranye ikitaraganya?

Inama y’abamisitiri yateranye ikitaraganya mu byo yigaho birimo ingamba zo kwirinda icyorezo COVID-19, aho imibare imaze iminsi igaragara ko iri kuzamuka ku bandura.                                                                                                Imyanzuro yo kwirinda icyorezo COVID-19 yari iherutse gutangazwa kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yari isigaje ikindi cyumweru ngo hatangazwe izindi ngamba nshya, ariko kuri uyu munsi hasohotse amakuru ko Perezida wa Repubulika ayoboye inama y’abaminisitiri isuzumirwamo ingamba nshya zo guhangana n’icyo cyorezo.

Iyo nama y’ubushize nayo isa n’iyabaye ikitaraganya kuko yakurikiraga iyabaye muri Gicurasi yashyizeho imyanzuro yagombaga kumara ukwezi ariko iyikurikira yabaye ukwezi kudashize.

Mu ngamba nshya zitezwe abantu bakomeje kugenda bahurizaho harimo kuba hari ibikorwa bimwe na bimwe byahagarikwa ndetse n’uduce tumwe na tumwe tugashyirwa muri guma mu murenge ndetse n’akarere, byaba na ngombwa intara zimwe zigafatirwa ibyemezo.

Mu bivugwa harimo imirenge yakunze kugaragaramo iki cyorezo ishobora gufatirwa ingamba za guma mu murenge. Iyo mirenge irimo irimo kugaragaramo ubwandu bwinshi muri iyi minsi ndetse n’ikora ku mipaka y’ibihugu bitandukanye bituranye n’u Rwanda. Hari kandi uturere tumwe na tumwe dushobora gushyirwa muri guma mu karere kubera ubwandu bukunze kugaragaramo.

Hari abakomoza ku ihagarikwa ry’amateraniro amwe n’amwe arimo ayo mu nsengero ndetse n’imihango yo gusezerana mu nsengero no mu butegetsi, aho hari abihisha inyuma y’iyi mihango bagakora ibirori birimo kwiyakira nyamara bibujijwe.

Hari abasaba kandi ko isuku yakongera gukazwa muri za gare nk’i Muhanga aho usanga abenshi mu bayinjiramo badakaraba intoki kubera ahari ubukarabiro.

Muri izo gare kandi hari abasaba ko hashyirwamo utwuma dupima umuriro natwo twakunganira abakekwaho icyo cyorezo mu gihe babonetse bagashyirwa mu kato.

Ingamba zindi kandi ngo zikwiye gukazwa mu masoko aho usanga hari abakijenjetse mu kwirinda iki cyorezo.

Hari abagaragaza ko hari n’utubari dukorera mu bwihisho aho usanga abahahurira batirinda icyo cyorezo, bagasaba ko ingamba zo kutugenzura zikazwa.

Mu mashuri amwe n’amwe hari abo bagiye badohoka ku ngamba zo kwirinda icyorezo, ku buryo hari aho gukaraba byadohotse ndetse no gupima umuriro ugasanga bidakorwa. Ibi bishobora gutuma hari amashuri amwe n’amwe ashobora guhagarikwa by’agateganyo mu bice biri kugaragaramo ubwandu bwinshi.

Iyo myanzuro kandi ishobora kugira ingaruka ku ngendo cyane mu mujyi wa Kigali no mu ntara, aho usanga hari abakora izitari ngombwa cyane.

Imibare y’ubwandu ihagaze ite?

Mu minsi ine ishize hagaragaye izamuka rinini ry’abanduye iki cyorezo aho hagiye haboneka abantu babarirwa muri 400 ku munsi, bakunze kuboneka mu Mujyi wa Kigali, Kamonyi na Rubavu.

Mu minsi itandatu ishize nta w’ubusa washize hatabonetse uwahitanywe n’icyo cyorezo.

Imibare imaze iminsi itangazwa yerekana ko muri Mata 2021, aho ku munsi hagaragaraga abanduye ku munsi(mu bapimwe) bagera kuri 60, uyu munsi bakaba bari hagati ya 200 na 400.

Imibare y’abandura kandi yazamutse mu bihugu bituranye n’u Rwanda nkaho muri Uganda abantu babarirwa muri 30 bahitanwa n’iki cyorezo ku munsi.