Rashid Hakuzimana yabwiye urukiko ko yakorewe iyicarubozo mu mutwe
Abdou Rashid Hakuzimana wafunzwe mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira (kwa cumi), yagejejwe imbere y’umucamanza aburana ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo.
Hakuzimana, Aimable Karasira, Yvonne Idamange, Theoneste Nsengimana na Niyonsenga Dieudonne bafunzwe muri uyu mwaka, bose bazwi cyane kubera ibyo batangaza kuri YouTube.
Mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwavuze ko aregwa guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gukurura amacakuburi, no gutangaza ibihuha.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo byaha yabikoze mu bihe bitandukanye ku rubuga rwa YouTube rwitwa Umubavu TV – nyirarwo na we afunze ku bindi byaha bitandukanye – hamwe no ku rubuga rwe Rashid TV.
Rashid yavuze ko atemera ibyaha aregwa ariko ntiyabyisobanuraho kuko yavuze ko hari uburenganzira bwe butubahirijwe.
Yavuze ko atigeze ahabwa igihe cyo kwisobanura mu bushinjacyaha, ko no ku nyandiko aho yari gushyira ibisubizo bye harimo ubusa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko yabajijwe akanga kuvuga kandi yari ari kumwe n’umwunganira mu mategeko.
Rashid Hakuzimana we yongeyeho ko yakorewe iyicarubozo ryo mu mutwe abwirwa amagambo amukomeretsa mu gihe cy’ibazwa, kandi ko bitemewe n’amategeko.
Umwunganizi we mu mategeko, Felix Rudakemwa, yabanje kwanga kugira icyo avuga kuko ngo uwo yunganira “agomba kubanza agasubizwa uburenganzira yambuwe mbere”.
Uregwa yasabye kurekurwa agakurikiranwa adafunze, naho Ubushinjacyaha busaba urukiko ko akomeza gufungwa by’agateganyo.
Umucamanza yavuze ko ibyo byose azabisuzumira rimwe n’ibivugwa n’Ubushinjacyaha agatanga umwanzuro w’urukiko ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo tariki 22 z’uku kwezi k’Ugushyingo.
BBC