Putin ntazitabira ishyingurwa rya Gorbachev

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya ntabwo azitabira imihango yo gusezera no gushyingura Mikhail Gorbachev, umutegetsi wa nyuma w’Abasoviyeti, nk’uko byemejwe n’ibiro bya perezida, Kremlin.

Dmitry Peskov umuvugizi w’ibi biro yavuze ko imirimo myinshi Putin afite itamwemerera kwitabira uwo muhango uzaba kuwa gatandatu.

Yavuze ko perezida yahaye icyubahiro uyu mugabo ku bitaro by’i Moscow aho Gorbachev yaguye kuwa kabiri ku myaka 91 nkuko BBC ikeshwa iyi nkuru yabyanditse

Amavugurura yakozwe na Gorbachev yatumye intambara y’ubutita irangira, ariko anashyira iherezo kuri leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti, ibyo Putin atishimiye.

Mu 2005, Putin yavuze ko gusenyuka kwa URSS byari “akaga karenze muri politiki mu kinyejana [cya 20]”.

Gusa mu butumwa bw’akababaro yageneye umuryango wa Gorbachev kuwa gatatu, Putin yashyizemo amagambo yo kumurata amusobanura nk’ “umunyapolitiki n’umutegetsi wagize akamaro kanini mu mateka y’isi”.

Kuwa kane, televiziyo ya leta yerekanye Perezida Putin ashyira indabo z’amaroza atukura ku isanduku ya Gorbachev aho iri ku bitaro byo mu murwa mukuru Moscow.

Umuvugizi w’ibiro bye yabwiye abanyamakuru ati: “Ariko akazi perezida afite ntabwo kazamwemerera kubikora tariki 03 Nzeri, niyo mpamvu yahisemo kubikora uyu munsi.”

Umuhango wo gusezera kuri Gorbachev, uzaba ufunguye kuri rubanda, uzabera mu nyubako ngari y’i Moscow izwi nka Hall of Columns.

Nyuma azashyingurwa mu irimbi ry’umujyi, iruhande rw’imva y’umugore we Raisa, wapfuye mu 1999.

Dmitry Peskov yavuze ko iyo mihango yo gusezera no gushyingura Gorbachev izaba irimo “ibikorwa” byo gushyingura umutegetsi, kandi leta irimo gufasha kubitegura.

Putin siwe wenyine mu bakomeye utazahaboneka. Benshi mu bategetsi bo mu bindi bihugu bashoboraga kwitabira ubu ntibemerewe kugera ku butaka bw’Uburusiya, mu kwihimura ibihano ibihugu by’iburengerazuba nabyo byafatiye abategetsi b’i Moscow.

Bamwe mu banyapolitiki bakuru muri Amerika, UK, EU, Ubuyapani, na Canada bari ku rutonde rw’ababujijwe kugera mu Burusiya, barimo na Perezida Joe Biden wa Amerika na Minisitiri w’intebe Boris Johnson w’Ubwongereza.

Umurongo

Mu isesengura rye, Steve Rosenberg umwanditsi mukuru wa BBC Russia, avuga ko impamvu y’akazi kenshi yo gusiba kwa Putin muri uriya muhango yateye benshi kwibaza.

Ati: “Bamwe baravuga ko atari uko Putin yabuze umwanya ahubwo ko nta bushake afite.”

Rosenberg avuga ko abategetsi bamwe mu Burusiya babona Gorbachev nk’umutegetsi wagize intege nke, kandi waretse igihugu cy’igihangange – URSS – kigatembagara.

Ati: “Ibirenzeho, Perezida Putin yakoze ibikorwa byo gusenya umurage wa Mikhail Gorbachev.

“Gorbachev yafunguye igihugu, atanga ubwisanzure kuri rubanda, kandi ashaka amahoro n’inshuti mu bihugu by’iburengerazuba. Kandi ibyo si ibintu bya Putin na gato.”

Uyu mwanditsi avuga ko Putin yambuye abantu ubwisanzure, agahonyora inzego za demokarasi kandi agakora politiki yo guhangana n’iburengerazuba.

Ati: “Ibyo birimo no gutera Ukraine – ibyatumye Putin koko agira akazi kenshi. Ariyo mpamvu yaba koko atazabona umwanya”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *